Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Paris: Umutangabuhamya yashinje Bucyibaruta gutanga itegeko ryo kwica infungwa z’abatutsi 

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Kamena 2022, mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa, humviswe umutangabuhamya wasabwe n’ubushinjacyaha mu rubanza Laurent Bucyibaruta ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biciwe mu cyahoze ari Gereza ya Perefegitura ya Gikongoro.

Uyu mutangabuhamya akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro akaba ari naho afungiye muri Gereza ya Nyamagabe. Yabwiye urukiko ko perefe Bucyibaruta na komanda Sebuhura aribo batanze itegeko ry’uko imfungwa z’abatutsi zose zigomba kwicwa ikamyo ikazabajyana bagashyingurwa hamwe n’abandi i Murambi.  

Uyu mutangabuhamya ufungiye muri gereza ya Nyamagabe ndetse na mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi akaba ariho yari afungiye kubera icyaha cy’ubujura. Ubu afunze akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu akaba yarakatiwe burundu. Avuga ko mbere ya Jenocide ubwo yari muri gereza yari ashinzwe gutekera abandi bagororwa. Ni akazi yafatanyaga n’abandi bagenzi be 15.

Mbere bari imfungwa zigera kuri 350 ariko nyuma baza kwiyongera kubera imfungwa zimuwe zivanywe muri Gereza ya Butare. Babaye 950. Abatutsi barimo bari 140, abagore ari babiri gusa. Ngo ni nabo bishwe mbere ubwo bari bamaze gutandukanya dosiye cyane ko mbere iyo bagufungaga bashyiragaho n’ubwoko kubamenya byari byoroshye.

Kwica mu byiciro 

Yabajijwe uwatangije ubwicanyi muri gereza avuga ko ari uwitwa Nzigiyimana Landouard wari wasimbuye umuyobozi wa gereza kuko yari umututsi, akaba ari we watangije igikorwa cyo kwica imfungwa zari muri gereza, yerekanye urwandiko yari yahawe n’ubuyobozi bwa Perefegitura.  

Avuga ko imfungwa zishwe mu byiciro bitatu. Aba mbere bishwe bukeye bw’igitero cya Murambi (igitero cyishe abatutsi bari bahungiye i Murambi Ndlr) aba kabiri bishwe hamaze kwimurwa imfungwa zo muri gereza ya Butare zizanywe mu ya Gikongoro. Aba ngo “bishwe mu gitondo, bicirwa hafi y’ibendera ryo kuri gereza, bishwe n’imfungwa zari zigiye gushyingura abiciwe i Murambi.”

Nyuma hishwe n’abapadiri batatu bari aba diyoseze ya Gikongoro, bagiye kuri Perefegitura bahunga aho kubakiza babazanira imfungwa ngo zibice kuko abandi bari banze kubica ngo ntibakwica abihaye Imana.

Umucamanza yamubajije abicaga imfungwa avuga ko ari imfungwa zari zarakatiwe urwo gupfa cyangwa abari barakatiwe gufungwa burundu. Kandi bahawe amabwiriza na Nzigiyimana Landouard wari uyoboye Gereza na we abibwiwe n’abari bamukuriye ni ukuvuga ubuyobozi bwa perefegitura.

Umutangabuhamya avuga ko ubwo abatutsi bari i Murambi bamaraga kwicwa n’interahamwe, Nzigiyimana yahise asohora imfungwa zijya guhamba abari biciwe i Murambi. Yagize ati “Komanda Sebuhura na perefe Bucyibaruta bamubwiye ko imfungwa zose z’abatutsi zigomba kwicwa, noneho ikamyo ikazabajyana bagashyingurwa hamwe n’abandi i Murambi. Kimwe n’abo bapadiri batatu bazanwe n’imodoka y’abajandarume ikurikiranye n’iya Bucyibaruta bakuwe kuri Perefegitura aho bari bahungiye.”

Akomeza avuga ko ibyo atanga mu buhamya yabyiboneye kandi abihagazeho kuko yageze ahantu henshi nk’uwari umugapita w’itsinda ryatekeraga imfungwa.

Uruhare rw’ubuyobozi mu iyicwa ry’imfungwa z’abatutsi 

Abajijwe niba hari abategetsi yigeze abona basura Gereza ya Gikongoro? Ati “haje komanda Sebuhura, Perefe Bucyibaruta, Superefe Hategekimana Joachim wategekaga Kaduha ndetse na Ndengeyintwari wari superefe wa Karaba. Bahageze bakoze inama nibwo batanze amabwiriza yo kurobanura abatutsi bakicwa bose ndetse bakajya no mu nkengero za Gereza” 

Akomeza avuga ko Bucyibaruta yababwiye ko umwanzi wa rubanda ari umututsi bityo bagomba kwica n’abo muri gereza, kuko nabo hanze bamaze kwicwa. Capitaine Sebuhura na we avuga ko abajandarume b’abatutsi bose bamaze kwicwa bityo ko nabo bagomba kubikora muri gereza, kandi utabikora nawe azicwa. 

Yabajijwe icyo yagiye gukora i Murambi ati “Nashyiraga ibiryo imfungwa zagiye gushyingura abatutsi bari bahiciwe.” 

Uwunganira Bucyibaruta yabajije uyu mutangabuhamya niba yaragiye mu nama zatangirwagamo amabwiriza yo kwica imfungwa z’abatutsi? Ati “Nayigiyemo rwose nka kapita w’igikoni”. 

Uwatanze ubuhamya kandi avuga ko ubu buhamya yabutanze ku bwende bwe mu rwego rwo kurengera abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no kugira ngo ukuri kumenyekane imbere y’urukiko.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Atangiza umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ubutabera budakorwa na...

Amakuru

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bashinja Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya...

Ubucuruzi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana aratangaza ko u Rwanda na Qatar byifuza kubaka ubushobozi buhambaye bwahaza isoko rya Afurika mu byo gutwara abantu...

Iterambere

Abadepite mu nteko Ishinga amategeko basabye leta kurushaho korohereza abifuza gushora imari mu kubaka inzu ziciriritse kandi hakifashisjhwa n’ibikoresho bihendutse byujuje ubuziranenge, kugira ngo...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.