Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatangije gahunda yo gukangurira abayoboke baryo kugana amakoperative, ni muri urwo rwego bigishijwe imikorere n’imicungire yayo.
Ku wa 4 no ku wa 5 Kamena 2016, mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba, abagize Komite Nyobozi za PSD guhera mu kagari, umurenge n’akarere bahuriye muri Kongere yo ku rwego rw’akarere, biba umwanya wo kwigishwa ibijyanye n’amakoperative, imiyoborere n’imicungire yayo, abatari binjira mu makoperative bashishikarizwa kuyagana, ngo kuko ari imwe mu nkingi iryo shyaka ryubakiye rizamura imibereho myiza y’umuturage.
Nk’uko bigarukwaho na Depite Niyonsenga Theodomir na Depite Nyiragwaneza Athanasie, bavuga ko mu ntego za PSD harimo guharanira imibereho myiza y’abaturage, kwibumbira mu makoperative akaba ari imwe mu nzira zituma imibereho myiza y’umuturage izamuka.
“Koperative ni ikintu cy’ishingiro abantu baheraho babasha gushyirahamwe imbaraga, bagafatanya mu bushobozi bwaba ubw’ibitekerezo, ubw’umutungo, bagashobora kugera ku gikorwa gifatika kinini. Iyo imbaraga zitatanye, cyangwa ntihabeho kwisungana n’inyungu ziratatana hakaba n’abatazibona kandi ubundi bagombye kuzihuza…” Depite Nyiragwaneza Athanasie, Umuyobozi wa PSD mu karere ka Rwamagana.
“Guhuza imbaraga bigabanya ibura ry’akazi, bikanakemura ibibazo by’igishoro kuko abantu bahuza ubushobozi, bakiteza imbere mu buryo butandukanye. Ntitwaharanira imibereho myiza tutafashije abantu kumenya uburyo bashobora kuyigeraho kandi bidasabye inkunga undi uwo ariwe wese ahubwo bakishakamo ibisubizo…” Ibyongerwaho na Depite Nyiragwaneza.
“Imibereho myiza ni yo dushyize imbere, kandi no mu bushakashatsi twakoze twasanze abantu batitabira amakoperative uko bikwiriye. Ikibitera cya mbere ni ukutamenya akamaro ka koperative n’ibyiza byo kuyibamo. Abo duha ubutumwa ni abayobozi, iyo tubatumye rero amakuru dutanze twizera ko agera kuri benshi, kandi twizeye ko bizagira ingaruka nziza ku kwibumbira mu makoperative…” Ibitangazwa na Depite Niyonsenga Theodomir.
“Urubyiruko ni rwo tureba cyane, kuko iyo bibumbiye mu makoperative bibafasha kubona akazi, bityo bikabarinda kujya mu nzira zidakwiriye, bibarinda kwishora mu biyobyabwenge, kujya mu buzererezi, bikanabafasha kutiyandarika kuko baba bafite abajyanama hagati yabo.” Ibyongerwaho na Depite Niyonsenga, Umunyamabanga wungirije ushinzwe urubyiruko muri PSD.
Abitabiriye Kongere z’Uturere za PSD, batangaza ko hari byinshi bungutse mu bijyanye no kwibumbira mu makoperative, kuko n’abari bayasanzwemo hari aho bitagendaga neza ariko amasomo babonye agiye kubafasha kubikosora ndetse no gufasha bagenzi babo batarinjira mu makoperative.
“Ubusanzwe ndi muri Koperative, ariko hari byinshi twize nasanze tutajyaga twubahiriza. Bigiye rero kudufasha gukosora amakosa twakoraga bityo koperative yacu irusheho gutera imbere. Kujya muri koperative byatumye nshobora gusabana na bagenzi banjye, iyo tugize ikibazo tukijyaho inama, tukagishakira igisubizo. Hari byinshi maze kugeraho mbikesha koperative yanjye…” Ibitangazwa na Mugwaneza Claudine, umunyamuryango wa Koperative Duterimbere, ikora imirimo y’ubuhinzi mu murenge wa Mwiri, mu karere ka Kayonza.
Kwizera Jean Claude, ni umusore utuye mu murenge wa Rukara, Akagari ka Rukara. Avuga ko we na bagenzi be bari barangije amashuri yisumbuye, ubwo bari mu Itorero bigishijwe uburyo bwo gushinga, kuyobora no gucunga amakoperative. Basoje Itorero bahise bashinga Koperative yitwa Imena n’Imanzi, Itorero ryakinaga amakinamico, bakanabyina.
Nyuma batse ibyangomba, ubu bageze ku rwego rwo gukina amafirime. “Kwishyirahamwe byatumye tuzamurana. Ubu kuri konti yacu hariho amafaranga tugiye kugura amatungo ku buryo buri munyamuryango azorozwa itungo rigufi. Dufite umunyamuryango wacu ufite ubumuga, twashoboye kumugurira imbago, kandi turamuvuza. Buri munyamuryango wacu afite ubwisungane mu kwivuza…iyo turebye ku kwezi buri munyamuryango ashobora kubona nk’ibihumbi mirongo itanu…”
Kwizera avuga ko abanyamuryango badafite akazi bacuruza ibihangano byabo bakabagenera ijanisha ku yo bacuruje. Avuga kandi ko amaze we ubwe kwiyubakira inzu abikuye muri Koperative.
Koperative yabo batangiye aria bantu 12 barangije amashuri yisumbuye, ariko ubu bamaze kuba abanyamuryango 60, ku buryo nibura 30 muri bo bakora akazi ko gucuruza ibihangano byabo.
Ishyaka PSD rivuga ko iyo gahunda itakozwe gusa mu ntara y’Iburasirazuba, izakomereza no mu zindi ntara, ku buryo ubumenyi ku makoperative buzahabwa abanyamuryango babo buzagera no ku bandi banyarwanda, ku buryo imibereho myiza iryo shyaka riharanira izagera ku banyarwanda bose.
Rene Anthere Rwanyange
anthers2020@gmail.com

Depite Niyonsenga Theodomir, Umunyamabanga wungirije ushinzwe urubyiruko muri PSD, atanga ikiganiro i Kayonza ku bijyanye n’amakoperative. (Photo/R.A)

Depite Nyiragwaneza Athanasie, uyobora PSD mu karere ka Rwamagana, atanga ikiganiro ku miyoborere n’imicungire y’amakoperative. (Photo/R.A)

Abayoboke ba PSD muri Kongere zabereye mu ntara y’Iburasirazuba bahawe ibiganiro ku bijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’umutungo w’amakoperative. (Photo/R.A)

Abayoboke ba PSD i Rwamagana muri Kongere bakurikirana ibiganiro. (Photo/R.A)

Nyuma y’ibiganiro, ababikurikiye batanga ibitekerezo. (Photo/R.A)

Abitabiriye ibiganiro batanga ibitekerezo. (Photo/R.A)

Kwizera Jean Claude, avuga ko kwifatanya n’abandi muri Koperative byatumye batera imbere kandi bibafasha kuva mu bushomeri. (Photo/R.A)
