Mu nkengero z’umugi wa Gisenyi mu mudugu wa Gafuku, akagari ka Gikombe, Umurenge wa Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama 2018, habonetse ibisasu 58 by’amoko anyuranye byari bitabye mu butaka.
Amakuru aba hano bavuga ni uko bakeka ko ari ibyatabwe n’ingabo za FAR zirimo guhunga kuko zari zihafite ibirindiro. Ibi bisasu birimo za Mortiers 19, Katyusha n’ibyitwa Rokoyiresi n’andi moko anyuranye.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Kigombe, yabwiye Ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, ko umuturage wacukuraga itaka ryo gukatamo icyondo cyo guhoma inzu ari we watabaje ubuyobozi abonye igisasu cya mbere, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na bwo bwahise butabaza ingabo.
Bacukuye bagera ku bisasu murongo itanu n’umunani. Iyi akaba ari inshuro ya gatatu hataburuwe ibisasu.
Uyu muyobozi yavuze ko ibi bisasu byaba bikomoka ku kuba hari ibisasu byasizwe n’abari ingabo z’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko hari ibirindiro byabo. Bagakeka ko bamaze gutsindwa basize babihatabye.
Ngo nta cyizere bafite ko ibi bisasu byaba bishizemo, bagasaba ko ingabo z’u Rwanda zagenzura neza niba nta bindi byaba bikihatabye.
Panorama
