Ku wa gatandatu, tariki ya 12 Werurwe 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ifatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Sénégal hamwe n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzampahanga w’Abagore.
Ku rwego mpuzampahanga isanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore uyu mwaka ikaba igira iti: “Gender equality today for a sustainable tomorrow”. Naho ku rw’Igihugu cyacu, isanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari: “Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe/Gender equality to address climate change”.
Ni muri urwo rwego Abanyarwanda batuye muri Sénégal n’inshuti zabo bizihije uwo munsi wabanjirijwe n’umuganda hagamijwe gukarira abantu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo gukumira ihindagurika ry’ibihe.

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore byabereye kuri “Monument de la Renaissance Africaine” i Dakar mu murwa mukuru wa Sénégal ahari ikimenyetso kigaragaza ubwigenge bwa Afurika, uko Afurika yavuye mu bukoroni no mu mwijima ikagana mu mucyo.
Uwari uhagarariye Umuyobozi wa “Monument de la Renaissance Africaine” Bwana Lamine BA, mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, yashimye byimazeyo imiyoborere ya Nyakubahwa Paul KAGAME, Perezida w’u Rwanda, n’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ibindi bihugu byakwigiraho, harimo n’isuku ndetse no muri Senegal bakaba baratangiye igikorwa cy’umuganda babyigiye ku Rwanda.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal, Dr. Jovith NDAHINYUKA yashimye ubwitange Abanyarwanda bari muri Senegal bagaragaza mu kwitabira gahunda zose zitegurirwa na Ambasade n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal by’umwihariko uko bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore ari benshi kimwe n’inkunga batanga igamije iterambere n’imibereho myiza by’Abanyarwanda mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Visi-Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal, Madamu Antoinette HABINSHUTI, mu kiganiro yatanze kijyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore yagaragaje ko umugore n’umukobwa bashoboye, barangwa n’ubwitange n’umurava mubyo bakora byose bityo ko uburinganire n’ubwuzuzanye bukwiye kuba intego kuri bose kugirango habeho iterambere n’imibereho myiza kuri bose kandi ku buryo bwihuze. Yashimye ubuyobozi bwiza bw’Igihugu cy’u Rwanda ku isonga Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, wateje imbere umugore agahabwa uburenganzira yari yaravukijwe n’uburere bw’umwana w‘umukobwa. Yanagarutse ku bushobozi n’uruhare rw’umugore n’umukobwa bityo asaba ko ubwo burenganzira bahawe bakomeza kubukoresha mu guteza imbere Igihugu cyabo.
Mu ijambo rye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre KARABARANGA yashimye umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal bishingiye ku mubano mwiza wa kivandimwe hagati ya Perezida Paul KAGAME na Perezida Macky SALL n’imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Senegal n’ubuyobozi bwa “Monument de la Renaissance Africaine”.

Ambasaderi kandi yibukije ko ibyiza u Rwanda rwagezeho mu rwego rw’uburinganire no mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda tubikesha umuyobozi bw’indashyikirwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yanashimiye ubuyobozi bwa “Monument de la Renaissance Africaine” kuba baragennye ubusitani bwagenewe u Rwanda, mu gice kimwe mu hakikije icyo kimenyetso.
Ambassade ifatanyije b’Abanyarwanda izahashyira ubusitani buzarushaho kugaragaza isura nziza y’u Rwanda no kumenyekanisha Igihugu kuko hasurwa n’abantu benshi bavuye imihanda yose. Ibyo nabyo bikazarushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi n’imikoranire hagati ya Ambasade na “Monument de la Renaissance Africaine”.
Inshuti ya Panorama, i Dakar

























