Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Uwari Gitifu w’Akarere ka Nyaruguru mu maboko ya Polisi

Kayitasire Egide wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, agasezera ku kazi, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu.

Nk’uko tubikesha igihe.com, ayo makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emile Byuma Ntaganda, avuga ko Kayitasire akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icy’itonesha no gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda.

Yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi ku wa Gatatu, akurikiranyweho ibyaha bibiri, icyo gufata ibyemezo akoresheje itonesha n’ikindi cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye inyungu rubanda. Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mata mu karere ka Nyaruguru”.

CIP Ntaganda avuga ko nyuma yo gukora iperereza kuri Kayitasire, azakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha na bwo bukazamushyikiriza urukiko.

Kayitasire yamaze imyaka igera ku icumi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, ariko tariki ya 22 Gicurasi 2017, ashyikiriza ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru ibaruwa y’ubwegure bwe avuga ko abikoze ku mpamvu ze bwite.

Nyuma yaho Inama Njyanama y’ako karere yarateranye yemeza ubwegure bwe kuko ngo yasanze bifite ishingiro.

Visi Perezida wa Njyanama y’Akarere, Yves Mungwakuzwe, yabwiye IGIHE ko basanze ubwegure bwa Kayitasire bufite ishingiro, bityo barabwemeza.

Amakuru agera kuri Panorama, avuga ko Kayitasire yasezeye ku kazi bitangiye bitangiye kunugwanugwa ko yazafungwa na we ashaka gukuramo ake karenge hakiri kare.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities