Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

“Ibyo Kagame yatugejejeho n’amahanga arabishima, ntituzamutererana”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Rugando bizihiwe no kwamamaza Perezida Paul Kagame (Photo/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimihurura, Akagari ka Rugando, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28 Nyakanga 2017, bahuriye hamwe mu gikorwa cyo kwamamaza umukandi wabo Perezida Paul Kagame, barahira ko batazamutererana mu gukomeza guteza imbere abanyarwanda.

Nk’uko byagarutsweho na Majyambere Laurien, Umukuru wa FPR Inkotanyi, mu kagari ka Rugando, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barasabwa gusigasira ibyagezweho kandi batagomba gutererana Perezida Kagame kubera ibyiza byinshi yabagejejeho.

Agira ati “Ibyo yatugejejeho ni byinshi, harimo Convention Centre yubatse mu kagari kacu, dufite imihanda ya kaburimbo, dufite amatara ku mihanda yose yo mu kagari kacu, dufite ibikorwa by’iterambere byinshi bigaragarira buri wese.

Kuba rero Convention Centre iri mu kagari kacu, ni ishema, kuko abaje gusura u Rwanda, abaje mu nama mpuzamahanga hari icyo basiga mu kagari kacu, byaba umurenge, akarere n’igihugu cyacu byose bikagira icyo byunguka. kandi nanone byatumye igihugu cyacu kirushaho kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.”

Majyambere asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’inshuti zabo ko bose bagomba gukomeza gushyigikira Perezida Paul Kagame, ku itariki ya kane Kanama, bakazinduka kandi bose bakitabira amatora y’umukuru w’igihugu, bagatora Paul Kagame 100%.

Hatanzwe ubuhamya

Rwamparage Tharcisse aza muri Kigali nta kazi yari afite. Avuga ko mukuru yari acumbitse aho Convantion Centre yubatse ubu, baba mu nzu yakodeshaga amafaranga ibihumbi bitatu, nyuma yaje kumushakira akazi k’ubufundi, atangira ahembwa amafaranga igihumbi na magana abiri.

Ashima inama yagiriwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu kagari ka Rugando, kuko yatangiye gushaka ikimuteza imbere, ariko kandi yanabaye nyumbakumi ndetse aza no gushingwa irondo muri ako kagari.

Agira ati “Ndashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bangiriye inama, ubu nkaba ngeze ku rwego rushimishije niteza imbere.”

Avuga kandi ko kubera imiyoborere myiza yashinze ikigo cy’ubwubatsi, ubu atsindira amasoko, ku buryo yishimira intambwe agezeho. Ati “Natangiye mpambwa amafaranga 1200 ku munsi ariko ubu umushahara wanjye w’ukwezi nawubarira ku bihumbi 500. Iyo ni imiyoborere myiza.”

Atanga inama ku bashaka kwiteza imbere agira ati “Abantu bose bashaka kwiteza imbere bitinya, biseta ibirenge. Bisunge ababagira inama nziza, abajijutse kubarusha kandi bakorane na banki. Dufite ubuyobozi bwiza nabwo ni umujyanama.”

Umuhoracyeye Umuhoza ni umwe mu baturage batuye mu kagari ka Rugando. Avuga ko yari umwarimu ahembwa amafaranga ibihumbi cumi na bine mu 1996, we n’umugabo we baje kugura inzu y’ibihumbi birindwi aba ariyo baturamo, nyuma baza kugura iya 250,000Frw kandi ashobora kwiga Kaminuza, mu icungamutungo.

Agira ati “Ndangije kwiga sinabonye akazi k’ibyo nize. Nahisemo rero kujya kwikorera, mpera ku mafaranga ibihumbi 200 nagujije muri SACCO, ubu ncukura amabuye nkayagurisha aseye. Ubu ngeze ku rwego rw’imari y’igishoro ingana na miliyoni 20 kandi nubatse inzu y’igorofa ifite agaciro ka miliyoni 200. Byose mbikesha imiyoborere myiza n’umutekano. Ntidutinya gukora nijoro kuko ahantu hose hari imihanda n’amatara.”

Umuhoracyeye avuga ko afasha abagore kuzamuka kuko uje amugana kandi afite igitekerezo cyo kwiteza imbere atamusubiza inyuma. Asaba abantu bose ku itariki ya kane Kanama kubyuka kare bakajya gutora kandi bagatora Paul Kagame kugira ngo bakomeze barusheho gutera imbere.

Rene Anthere Rwanyange 

Umudiho wari wose mu kwamamaza Perezida Paul Kagame mu kagari ka Rugando (Photo/Panorama)

Munyanshoza Dieudonne (Hagati yambaye umupira w’ubururu w’amaboko maremare) yifatanyije n’abatuye akagari ka Rugando, mu kwamamaza Perezida Kagame (photo/Panorama)

Urubyiruko rw’Akagari ka Rugando muri morale bamamaza Perezida Paul Kagame (Photo/Panorama)

Abanyarugando morale yari yose batwawe no kwmamaza Perezida Paul Kagame (Photo/Panorama)

Ababyeyi bati “Paul Kagame tugufatiye iry’iburyo ukomeze utuyobore!” (Photo/Panorama)

Mukandori Francine (Hagati witeye umushanana w’umweru) ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame mu kagari ka Rugando (Photo/Panorama)

Mujyambere Laurien, umukuru w’Umuryango FPR INkotanyi mu kagari ka Rugando (Photo/Panorama)

Nyiratamba Jeanne wari uhagarariye umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, mu kwiyamamaza mu kagari ka Rugando (Photo/Panorama)

Kwamamaza Perezida Paul Kagame mu kagari ka Rugando byari ibirori mu bindi (Photo/Panorama)

Rwamparage Tharcise watangiye ahembwa amafaranga igihumbi na magana abiri ku munsi none akaba ageze ku mushahara wo yakwihemba amafaranga ibihumbi magana atanu ku kwezi (Photo/Panorama)

Gahunda ya Girinka yatumye abanyarwanda benshi bongera gutereka amata ku ruhimbi (Photo/Panorama)

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities