Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Ba Perezida Museveni na Magufuli ntibashyigikiye ibyemezo bifatirwa u Burundi

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Perezida Yuweli Kaguta Museveni wa Uganda ntibashyigikiye iperereza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rushaka gukora mu Burundi ku byaha byahakorewe (Photo/Courtesy)

Abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya na Uganda baramagana ingingo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yo gutangira gukora iperereza ku byaha byaba byarakorewe mu Burundi.

Nk’uko tubikesa Ijwi ry’Amerika, ibi byagarutsweho ku wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017, nyuma y’uruzinduko Perezida John Pombe Magufuli yagiriye muri Uganda.

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara nyuma y’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Perezida Museveni yavuze ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rutari gufata iyo ngingo, rutagishije inama ibihugu byo mu karere u Burundi buherereyemo.

Perezida Magufuli we yavuze ko akurikije uko ibintu byifashe mu gihugu cy’u Burundi, ingingo yashwe n’urukiko itanoze.

Ariko kandi, Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi, ndetse n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta kandi idaharanira inyungu za politiki, yamaganiye kure ibyifuzo bya Perezida Magufuli na Perezida Museveni. Bavuze ko bakwiye kureka Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rugakora ibikorwa byarwo nk’uko biteganywa n’amategeko.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities