Abakuru b’ibihugu bya Tanzaniya na Uganda baramagana ingingo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yo gutangira gukora iperereza ku byaha byaba byarakorewe mu Burundi.
Nk’uko tubikesa Ijwi ry’Amerika, ibi byagarutsweho ku wa gatandatu tariki ya 11 Ugushyingo 2017, nyuma y’uruzinduko Perezida John Pombe Magufuli yagiriye muri Uganda.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara nyuma y’ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Perezida Museveni yavuze ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rutari gufata iyo ngingo, rutagishije inama ibihugu byo mu karere u Burundi buherereyemo.
Perezida Magufuli we yavuze ko akurikije uko ibintu byifashe mu gihugu cy’u Burundi, ingingo yashwe n’urukiko itanoze.
Ariko kandi, Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza Pierre w’u Burundi, ndetse n’imwe mu miryango itegamiye kuri Leta kandi idaharanira inyungu za politiki, yamaganiye kure ibyifuzo bya Perezida Magufuli na Perezida Museveni. Bavuze ko bakwiye kureka Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rugakora ibikorwa byarwo nk’uko biteganywa n’amategeko.
Panorama
