Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Babiri bafunzwe bakekwaho guha Abapolisi ruswa y’amafaranga

Panorama

Polisi y’igihugu itangaza ko Munyaneza Emmanuel na Mpamira Gileon bafunzwe bakekwaho guha Abapolisi ruswa y’amafaranga kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko, aba bombi bakaba barafashwe ku wa mbere tariki 16 z’uku kwezi.

Ruswa ni igikorwa cyo gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 633 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Munyaneza yatanze ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Umupolisi yayahaye afungure uwitwa Nsengiyumva Emmanuel ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, mu karere ka Musanze  kubera icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Yafatiwe (Munyaneza) mu kagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi ( muri aka karere.)

Mpamira yahaye Umupolisi ukorera mu karere ka Kayonza ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo amurekure nyuma yo gufatanwa Mudasobwa na Telefone ngendanwa zirindwi; akaba akekwa kuba yari yabyibye.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yafashe zerekeranye no kurwanya no gukumira ruswa harimo kuba yarashyizeho Ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’umurimo n’imyitwarire ndangamikorere  y’Abapolisi (Inspection of Services and Ethics), Umutwe ushinzwe imyitwarire y’Abapolisi (Police Disciplinary Unit) n’Umutwe ushinzwe kurwanya ruswa (Anti- Corruption Unit).

Polisi y’u Rwanda ifatanya kandi n’izindi nzego mu bikorwa byo gukangurira Abaturarwanda kwirinda ruswa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yaburiye abaha ruswa Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko ababwira ko uzabikora wese azafatwa afungwe; hanyuma abihanirwe nk’uko amategeko abiteganya.

Yavuze ko Umupolisi wanze ruswa yakoze kinyamwuga; kandi ko yakurikije amahame ngengamikorere n’indangagaciro bya Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati “Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi  ufashwe ayaka, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo; kandi agakurikiranwa n’inzego z’ubutabera . Kuyirwanya biri mu byo yitaho cyane; ariko ikibabaje ni uko hari abantu bataracika ku muco mubi wo kuyitanga.”

CIP Twizeyimana yasabye buri wese kwirinda ruswa no gufatanya kuyirwanya atanga amakuru yerekeranye n’abayaka ndetse n’abayakira, anibutsa ingaruka zayo avuga ko idindiza iterambere ry’Igihugu; ikanagira ingaruka kuri serivisi.

Munyaneza afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, naho Mpamira afungiwe ku ya Kabarondo mu gihe iperereza rikomeje.

Umuntu wese uha undi muntu, washatse kumuha impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities