Ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) bwashyize ahagaragara inyandiko ndende igaragaza Uruhare rw’abambasaderi b’Abafaransa mu gufasha Leta y’u Rwanda gukora Jenoside hagati y’Ukwakira 1990 na Mata 1994. Abatungwa agatoki ni Georges Martres na Jean-Michel Marlaud.
Nk’uko iyo nyandiko itangira, Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangijwe na FPR/Inkotanyi kuva tariki ya 01 Ukwakira 1990 rwabaye urwitwazo ku gihugu cy’u Bufaransa rwo gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kugeza ubwo bukoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abafaransa b’ibikomerezwa bavugwa muri iyo nyandiko, bagaragazwa ko mu rwego rwa politiki bafite uruhare ruremereye mu nzira yaganishije kuri Jenoside. Muri bo hari Georges Martres (Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda kuva 1989 kugeza 1993) ubu ufite imyaka 85, na Jean-Michel Marlaud (Ambasaderi mu Rwanda kuva 1993 kugeza muri Mata 1994), ubu we akaba afite imyaka 63.
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, avuga ko hari ingero z’ibyakozwe hagati ya 1990 na 1993 zerekana ko Martres Georges yari azi neza itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarafashije abigambiriye ubutegetsi bwateguraga kurimbura igice cy’abaturage babwo.
Akomeza avuga ko nk’uwo yasimbuye, Jean-Michel Marlaud na we yahaye umugisha ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Habyarimana Juvénal, agira ubufatanye n’amashyaka y’abahezanguni b’Abahutu ndetse aranigaragaza mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside nyirizina.
Inyandiko irambuye:
french-ambassadors-kinyarwanda

Georges Martres wabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1989 kugeza mu 1993.

Jean-Michel Marlaud wabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda kuva 1993 kugeza muri Mata 1994.
