Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Gasabo: Polisi y’u Rwanda yashubije ba nyirabyo ibikoresho bitandukanye byari byaribwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ku itariki ya 9 Weurwe 2018, yagaragaje abajura barindwi  n’ibikoresho bitandukanye bari baribye, bimwe muri ibyo bikoresho bikaba byahise bisubizwa ba nyirabyo.

Ibikoresho byagaragajwe  birimo Televizeri ebyiri nini (Flat Screen), Mudasobwa imwe yo mu bwoko bwa Positivo, indangururamajwi nini ebyiri, Telefoni ndetse na bimwe mu byuma by’ikigo gikwirakwiza amazi.

Niyitegeka Gerard na Ndagijimana Joseph ni bamwe mu bafatanywe ibi bikoresho. Bavuga ko bitwikiraga ijoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage ariko inzego z’umutekano zikabafata batararenga umutaru.

Ndagijimana Joseph, akurikiranyweho kwiba televizeri nini ifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (Flat Screen), avuga ko ayiba yari kumwe na bagenzi be bica urugi rw’umuturage bajya mu nzu barayitwara.

Yagize ati “Twaragiye dukingura inzu y’umuntu dukoresheje turenevisi, dukuramo Flat turayijyana. Nahise ntega moto ariko tukimara kwigira imbere gato duhura n’abashinzwe umutekano baraduhagarika baramfata”.

Niyitegeka Gerard  na we ariyemerera ko we na bagenzi be bari basanzwe biba ibyuma bakajya kubigurisha ku biro, ikiro kimwe ngo  bakigurisha amafaranga y’u Rwanda ijana. Muri uko kugurisha ibyuma ni bwo ngo we na bagenzi be bigiriye inama yo  kujya kwiba ibyuma bipfundikira ibinogo (regards) mu kigo  gikwirakwiza amazi (WASAC). Gusa na we akimara kukiba ngo Polisi yamufashe ataragera aho yagombaga kukigurishiriza mu murenge wa Ndera.

Ubwo hagaragazwaga aba bajura n’ibyo bibye, hari bamwe mu bantu bari baribwe bahise basubizwa ibikoresho byabo. Bashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ikurikirana abajura kugeza ibafashe.

Joseph ni umusore ukomoka mu gihugu cya Espagne, avuga yibwe telefoni ye ubwo yari avuye mu gitaramo cy’anahanzikazi Charly na Nina baheruka gukora.Yavuze ko yishimiye igikorwa Polisi y’u Rwanda yakoze kuko n’iwabo atari yarigeze abibona.

Yagize ati “Biranshimishije cyane kuba mbonye telefoni yanjye, hari hashize iminsi bayinyibye bayinyibye mvuye mu gitaramo ninjor. Biranshimishije kuko n’iwacu muri Espagne sindabona Polisi yaho ihamagara abantu ngo ibasubize ibintu byabo bibwe”.

Shema Nathan we yari yaribwe mudasobwa ntoya yo mu bwoko bwa Positivo, avuga ko yari amaze ibyumweru bibiri bayimwibye. Avuga ko yari yaramaze guheba ko atakiyibonye, ariko mu minsi ishize aza kubona umupolisi amubaza niba nta kintu yabuze. Ngo banje kumuhakanira amubwira ko ntacyo yabuze ariko akomeza gutekereza yibuka ko mu byumweru bibiri bishize yibwe mudasobwa. Umupolisi ni bwo yamubwiye itariki azaziraho ku biro bya Polisi kuza kuyitwara.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Superitendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, ubwo yashyikirizaga ibikoresho ba nyira byo, yasabye abanyarwanda n’abaturarwanda muri Rusange, kujya birinda kugura ibikoresho ahantu habonetse hose.

Yabasabye kujya bagurira ahantu hazwi ku buryo bari buhabwe inyemezabwishyu izamufasha guhabwa igikoresho ke mu gihe kibwe, kandi bakajya bibuka gushyiraho utumenyetso.

SSP Hitayezu yagize ati “Turakangurira abanyarwanda n’abaturarwanda kujya bagurira ibikoresho ahantu hazwi, babahe inyemezabwishyu kandi bazibike neza, kandi bajye bibuka kwandika nimero ziranga ibyo bikoresho byabo kuko bizajya bibafasha kongera kubisubizwa nka gutya byafashwe”.

Yakomeje asaba abanyarwanda gukomeza kugira umuco  wo gutangira amakuru ku gihe hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha.

Ku geza ubu mu bubiko bw’ibiro bya Polisi mu mujyi wa Kigali habitse ibikoresho byinshi byibwe bigafatwa ariko kugeza ubu ntibirabona bene byo kuko akenshi baza kubireba badafite ibigaragaza ko ari ibyabo.

 Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities