Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Umugore udupfunyika dusaga ibihumbi bibiri magana atanu tw’Urumogi

Umugore witwa Nyiramana w’imyaka makumyabiri n’itanu yafatanywe udufunyika tw’urumogi tugera ku bihumbi bibiri magana atanu mirongo icyenda n’umunani tw’urumogi. Uru rumogi rwafatiwe iwe mu kagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, amakuru atanzwe n’abaturage. Si Nyiramana gusa kuko na nyina afungiye mu karere ka Rubavu ku cyaha nk’icyo.

Nyina wa Nyiramana witwa Tuyisenge Françoise na we afungiye mu karere ka Rubavu aho akurikiranweho icyaha cyo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge nyuma yo gufatirwa muri aka karere arufite.

N’ubwo hakiri abagikoresha ibiyobyabwenge kandi bazi ko bihanwa n’amategeko ndetse bikanangiza ubuzima bw’ababikoresha; hari abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka zabyo ku buryo baha Polisi amakuru yerekeye ababyishoramo bagafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu arashima bamwe mu bawutuye bakomeje kugaragaza imikoranire myiza na Polisi ku buryo amakuru bayihera ku gihe atuma ikumira ibyinshi mu byaha, ikanafata ababikora.

Urugero ni ku wa kabiri tariki ya 24 Nyakanga uyu mwaka aho umugore witwa Nyiramana w’imyaka 25 yinjije urumogi mu rugo iwe mu kagali ka Nyamabuye, mu murenge wa Gatsata ,akarere ka Gasabo abaturage babimenye babimenyesha Polisi.

SSP Hitayezu avuga ko nyuma y’aho baherewe amakuru n’abo baturage bagiye mu rugo rwa Nyiramana basaka inzu yose no hanze yayo bararubura; basaka no mu baturanyi bararubura;baza kurusanga mu mwobo mugufi uri mu bwogero utwikirijwe amatafari.

Yagize ati “Twakurikiranye aho hantu homotse amatafari dusanga munsi yayo batwikirijeho ibati, hubatsemo akantu kameze nk’akumba gafite nka santimetero mirongo itandatu z’ubugari na metero eshanu z’ubujyakuzimu, dusangamo anvelope za kaki zigera kuri esheshatu zuzuyemo urwo rumogi.”

SSP Hitayezu yavuze ko Polisi imaze gufata uyu mugore yamushyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, hamwe n’urwo rumogi yafatanywe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali arakangurira abatuye n’abagenda Umujyi wa Kigali kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; yibutsa  ko amayeri yose ababikora bakoresha Polisi iyazi; kandi ko ntaho bazayicikira; ababyinjiza mu gihugu, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha abagira inama yo kubicikaho.

Yashimye abatanze amakuru yatumye uyu mugore afatanwa urumogi; aboneraho gusaba abatuye Umujyi wa Kigali kwirinda ibyaha byose.

Ibikorwa nk’ibi byo gufata ibiyobyabwenge byanabereye kandi mu karere ka Nyagatare aho Polisi yafashe abitwa Tuyisenge Etienne w’imyaka 20 na Niyirora Egide w’imyaka 21 bafite ibiro 5 by’urumogi ; bakaba barafatiwe mu kagari ka Rwimiyaga, mu murenge wa Rwimiyaga bari mu modoka itwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange yavaga Matimba ijya Ryabega.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities