Panorama
Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushyira amasaha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zihagurukira muri za gare, ku buryo umugenzi uri mu kazu ategeramo imodoka ku cyapa azajya abasha kumenya igihe iri bamugerereho.
Ni utuzu ubundi abagenzi bahamya ko batwugamagamo gusa, tukabamo internet n’aho gucomeka ukeneye kongera umuriro muri telephone.
Mu masaha ya mu gitondo abantu bajya ku kazi cyangwa nimugoroba bataha, usanga bategerereje imodoka bari mu nzu zabugenewe zubatswe ku byapa imodoka zihagararaho by’igihe gito.
Usibye kuhategerereza imodoka, bamwe mu bagenzi bavuga ko utu tuzu dufasha na benshi by’umwihariko mu gihe hari izuba ryinshi cyangwa imvura.
Tumwe muri utu tuzu usanga harimo murandasi (Internet) ku buryo iyo umugenzi ategereje imodoka ashobora kuyikoresha bigatuma atarambirwa.
Hari n’utwo usanga dufite ahabugenewe umugenzi ashobora kwifashisha ashyira umuriro muri telefone.
Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, avuga ko usibye kwifashishwa n’abagenzi, utu tuzu hari n’ibindi Umujyi wa Kigali ugiye kongeramo, agasaba ubufatanye mu kudufata neza.
Abakunze gutega imodoka mu Mujyi wa Kigali, bishimira ko byaba ari intambwe nziza, mu gihe muri utu tuzu bazajya bamenyeramo igihe imodoka iri bamugerereho.
Utu tuzu twubatswe n’Umujyi wa Kigali ngo dukemure ibibazo abagenzi bahuraga nabyo birimo kugama, kubona Internet no gushyira umuriro muri telefone, nubwo bimwe bitaragera aho twubatse hose.
