Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amarushanwa yo gusoma no kwandika muri za Kaminuza yitezweho kubakangura no gukarishya ubwenge mu mitekerereze

Rene Anthere Rwanyange

Ku wa Gatanu, tariki ya 1 Gicurasi 2026, muri Kaminuza n’amashuri Makuru yo mu Rwanda, batangiye mu bizamini byo Kwandika no Gusoma ibitabo. Ibi bizamini byateguwe n’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda.

Kaminuza namashuri makuru yitabiriye ibi bizamini harimo Kaminuza ya RP Karongi, Kaminuza yigenga ya Kigali, INES Ruhengeri, East Africa University, Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye n’irya Remera, RP Musanze, RP Huye, University of Kigali n’izindi zitandukanye zazindukiye

Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, atangaza ko aya marushanwa agamije gushyira mu ngiro Impanuro za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yubaka Indangagaciro mu bana b’u Rwanda binyuze mu bitabo abanyeshuri baba barasomye.

Agira ati “Ni amarushanwa afasha abanyeshuri gusoma no gusobanukirwa neza amateka y’Igihugu cyabo no kububakamo indangagaciro z’u Rwanda binyuze mu bitabo basomye.”

Umyobozi wa RP Karongi College, Dominique Ingabire, mu kiganiro na Panorama yavuze ko amarushanwa nk’aya atuma abanyeshuri bakunda gusoma kandi bikazamura ubumenyi n’Iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Amarushanwa afasha abanyeshuri bayitabiriye kunguka ubumenyi no gukanguka mu bitekerezo kuko iyo asomye igitabo azi ko azakibazwaho akoresha imbaraga zose ngo acyumve kandi azabashe gusubiza neza ibibazo byose akibazwaho. Muri uko guharanira kugisobanukirwa neza, amenyeramo amateka n’ururimi kandi na nyuma y’amarushanwa akomeza gukoresha bwa bumenyi yungutse mu masomo no mu buzima busanzwe.”

Akomeza agira ati “Tubahugura ku buryo bwo gusoma no kwandika ibitabo, tubagurira ibitabo byifashishwa mu marushanwa buri mwaka, dukora ubukangurambaga bwo kubashishikariza kwitabira amarushanwa kandi tukabaha n’inama zitandukanye zibafasha kunoza imyiteguro y’amarushanwa. Ikindi kandi, boroherezwa ingendo iyo bakenewe hanze y’ ibikorwa by’ ishuri ariko bibafitiye umumaro.”

Yongera ko hari byinshi bateze ku aya marushanwa kandi hari ibyo bagomba gukomeza gukora. Ati “Icyo tuyatezeho harimo Guteza imbere impano, ubumenyi n’umuco wo gusoma no kwandika ibitabo. Guteza imbere ubumenyi n’ubumenyi ngiro mu kwandika no gusoma ibitabo, kwigisha amateka nyakuri y’Igihugu mu rubyiruko, ndetse umunyeshuri uzakoomeza gukoresha ubumenyi n’ubumenyi ngiro yungutse ashobora kwiteza imbere agateza imbere n’Igihugu binyuze mu bwanditsi bw’ibitabo.

Turateganya gukomeza gushyigikira abanyeshuri ngo ubumenyi bungutse butazasubira inyuma ahubwo buzakomeze no kugezwa kuri bagenzi babo batahuguwe no kubakundisha amarushanwa nk’aya.”

Asoza agira ati “Abanyeshuri n’abarimu barakangurirwa gusoma cyane, bakore cyane; kwandika ibitabo byinshi; bafatanye n’abarimu bakore n’ubushakashatsi bwisumbuyeho mu kubateza imbere no kurushaho kumenyekanisha amateka y’ igihugu mu buryo bw’ inyandiko. Ababyeyi nabo barasabwa gushyigikira abana babo muri iyi nzira y’ubwanditsi bw’ibitabo.”

Umwarimu w’Ikinyarwanda muri RP Karongi College, Simon Ndacyayisenga, avuga ko aya marushanwa atuma Abanyeshuri bakunda gusoma no kwandika, bikazamura ubumenyi n’iterambere ry’igihugu.

Agira ati “Mu kubategura tubaha ibitabo, imyitozo yo gusoma no kwandika n’ubujyana. Twiteze koi bi bifasha abanyeshuri  impano zabo, ubumenyi n’umuco wo gusoma no kwandika.”

Akomeza avuga ko bateganya gukomeza urugendo rwo gushyigikira abanyeshuri no guteza imbere ibyo bungutse. Akomeza asaba abanyeshuri kugira umwete wo gusoma no gukora cyane, bagafatanya n’abarezi gukora ubushakashatsi bwisumbuyeho mu rwego guteza imbere ubumenyi bwabo n’igihugu.

Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa bahamya ko abasubiza ku Isoko akabafasha kurushaho kumenya u Rwanda rwabo.

Umutoni Angela wiga muri RP Karongi College, ishami ry’Ikoranabuhanga, mu mwaka wa Kabiri, amarushanwa yo gusoma no kwandika ari ngombwa cyane ku banyeshuri, kuko abafasha byinshi mu myigire no gutekereza neza ku nzozi bafite.

Agira ati “Amarushanwa nk’aya adufasha cyane cyane mu mitekerereze, kwita ku nzozi n’intego byacu, kandi binadufasha guhitamo neza.”

Akomeza avuga ko bakeneye amahugurwa menshi ku gusoma no kwandika ibitabo ariko kandi nabo ubwabo bagomba gutangira bakanabishishikariza bagenzi babo.

Asaba kandi urubyiruko gukunda umuco wo gusoma no kwandika cyane cyane ku byiza by’u Rwanda kandi bandika inkuru z’ukuri.

Si amarushanwa yo Gusoma ibitabo gusa ahubwo abanyeshuri bananditse ibitabo bitandukanye ku byiza by’u Rwanda, ibyo bitabo bikaba bizamurikirwa hamwe uko bigera kuri 20 abanyeshuri bakazagaragaza ubuhanga mubyo banditse.

Hategekimana Richard ahamya ko gutoza abana b’u Rwanda umuco wo Gusoma no Kwandika ibitabo bifasha u Rwanda ndetse n’Afurika kwesa umuhigo wo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi…

Ni ku nshuro ya kane aya marushanwa akozwe n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru, akaba yitezweho umusaruro wo kungura ubumenyi abanditsi bakiri bato kandi bikaba inyungu ku gihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities