Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Ibihugu bya Afurika birasabwa kubahiriza amasezerano byasinye mu kurengera umugore n’umukobwa

Mutesi Scovia

Ibi biravugwa n’abagore b’abanyafurika bahuriye mu nama y’iminsi ibiri kuva ku wa 19 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2018, ibera Addis Ababa muri Ethiopia, aho barebera hamwe uburenganzira bw’abagore n’abakobwa uko bwubahirizwa cyane cyane umugore wo mu cyaro uko yiteza imbere mu gushaka gukora imirimo ibyara inyungu.

Iyi nama iteranye mu gihe hasigaye ibyumweru bitatu hakaba inama y’Umuryango w’Abibumbye izabera muri Amerika, aho abagore b’abanyafuka barimo no kwitegura kujyayo’ aho bashaka ko bazongera gusaba isi yose gufata umugore kimwe n’umugabo bagahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo.

Umuyobozi w’Umuryango Femnet, Dinah Musindarwezo, avuga ko iyi nama y’abagore b’abanyafurika yongeye guterana irebera hamwe uko ibyo bagezeho mbere yo kujya mu nama ya CSW62 bahuriramo na za leta n’imiryango itari iya Leta, bakabasaba kubahiriza amasezerano mpuzamahanga basinye yo kurengera umugore n’umukobwa.

Yagize ati “abagore b’abanyafurika bafite ibibazo cyane cyane abo mu cyaro, aho abakobwa bashyingirwa ku gahato, abagore badafite uburenganzira bwo gukora imirimo ibyara inyungu, ugasanga ni abo kubyara no guteka gusa, badashobora gufashwa gushaka ibyo bakora. Abakobwa bagahabwa uburenganzira bwo kwiga kuko na bo bashoboye nka basaza babo.

Bahawe ubumenyi baba abacuruzi bakomeye. Hari n’ikindi, ugasanga umugore ntafite uburenganzira ku mutungo kimwe n’umugabo kandi bafatanya kuwushaka. Ibyo na byo turasaba ibihugu byacu kubirwanya. Ni yo mpamvu twandikiye ibaruwa Perezida wa Repebulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangiraga kuyobora Afurika Yunze ubumwe, tumusaba gufasha abagore mu gutera imbere nk’uko mu Rwanda bimeze, nubwo hari ibigikenewe ariko abagore b’abanyarwanda bamaze gutera imbere mu kujya mu nzego zifata ibyemezo”.

Musindarwezo yakomeje  avuga ko za leta zikwiye kwibuka amasezerano mpuzamahanga basinye bakayubahiriza, bakareka gutunga impapuro gusa ibikorwa ntabyo; kuko nibajya mu nama ya loni bazongera kubibutsa n’ubwo badaceceka n’ubusazwe.

Ibyo bateraniye muri iyo nama barasaba uburezi kuri bose, gukora imihanda, gutanga amazi, amashanyarazi, amashuri hafi, kwigisha kuboneza urubyaro kuko ahanini iyo mirimo ni yo ituma umugore n’umukobwa batajya kwiga cyangwa gukora imirimo yinjiza amafaranga; bagahora basaba icyo bakeneye abagabo, ari na ho usanga abagabo bavuga ko badashoboye ahubwo ari uguhugira muri iyo mirimo isa nitagenerwa agaciro mu mafaranga.

Iyi nama yitezweho imwe mu myanzuro izashyikirizwa Loni mu nama ya CSW 62 (Commission on the status women) ku nshuro yayo ya 62 izaba mu kwezi kwa gagatatu 2018.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities