Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Iburanisha ry’urubanza rwa Ngenzi na Barahira ryapfundikiwe rigonganishije abaregwa bombi

Nyuma y’amezi abiri Ngenzi na Barahira bamaze mu rukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’i Paris aho baregwa icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibazwa ryabo ku byo baregwa ryashojwe ku wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, rimaze kubateza umwiryane. Ngenzi yihannye Barahira ku byo baba baraganiriye kuri 13 mata 1994, bari “imbere ya kiliziya”, ku buryo bwo “gucungira umutekano abarokotse bari mu kiliziya.”

Taliki ya 2 Gicurasi 2018, taliki ya 2 Nyakanga 2018. Amezi abiri yuzuye, Ngenzi na Barahira basimburanywe ku buyobozi bwa Komini ya Kabarondo, bamaze bahatwa ibibazo ku byaha bahamijwe mu rwego rwa mbere mu rukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’i Paris bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Amezi abiri bamaze bahakana ibyo baregwa byose uko byakabaye. Amezi abiri bamaze bavuga rumwe: bombi ntibageze ku kiliziya; abavuga ko bababonye, ni “ikinyoma”. Kugeza ku wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018, ubwo mu buryo butunguranye, habayeho imvugo yindi aho Barahira agira ati “ngeze ku kiliziya, burugumesitiri Ngenzi yambwiye ko abasirikare barashe kiliziya abantu barapfa…bakomeza bajya ku rugamba”.

Mu rwego rwa mbere bari bahamijwe icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bigendeye ku mugambi wo kurimbura ubwoko bw’abatutsi.

Barezwe n’ikoranabuhanga

Nyirabayazana yabaye umuhango wo gupfundikira urubanza, ubundi urangwa n’uko abaregwa babazwa bwa nyuma ahantu hose hadasobanutse ku byo baregwa. Byatangiye buri ruhande rusaba urukiko gusoma inyandiko zimwe no gushimangira agaciro zifite mu rubanza.

Umwanya w’ubushinjacyaha ugeze, bwasabye ko harebwa amashusho y’ibazwa rya Barahira, muri 2012 muri “ndemeye”, imbere y’umucamanza wari ushinzwe kuzuza iperereza, aho Barahira yemera ko yabonye Ngenzi, ku kiliziya bakaganira, ku gicamunsi cy’umunsi wa 13 mata, ubwo impunzi zicwaga.

Mu iburana, mu bujurire, muri aya mezi yose abiri Barahira yemezaga ko atigeze abona Ngenzi uriya munsi. Igihe kiragera avuga ko, ari mu modoka ari hamwe na shefu wa Electrogaz bava gukora amashanyarazi, yamuraburatswe inshuro imwe rukumbi yinjira mu biro bya Komini.

Mu mashusho yerekanywe, aho Barahira ari kumwe n’abamwunganira babiri, atangira agira “hari abantu benshi. Nari mpagararanye na burumesitiri wa Kabarondo, Bwana Ngenzi…”. Ubwo ngo yari avuye ku kigo nderabuzima, amubwira ko “inkomere zimwe zagiye kuvuzwa ahandi” ko “abapfuye bari mu mpande za kiliziya”, naho “abarokotse bari mu kiliziya, ko agiye kureba aho abimurira mu rwego rwo kubacungira umutekano”.

Bwana Barahira, biriya bintu urabitekerezaho iki? Iki kibazo cya perezida w’urukiko, Xaviere Simeoni, kije abantu bose mu cyumba cy’iburanisha batangiye kurebana. Igisubizo cya Barahira kimara akanya akigishaka amaherezo ati “nari nzi ko ambaza ibyo navuganye n’abaturage”. Abakunganira muri kumwe ntibagira icyo babivugaho? “Urumva nyine nasubizaga…”.

Bwana Ngenzi, haguruka. Ibi bintu urabivugaho iki? Nta kuzuyaza, akebuka Barahira, ati “sinigeze mbona Barahira kuri uriya munsi”. Ku byo avuga mwaba mwaravuganye? “Yari nde ku buryo yajyaga gutegereza ko muha raporo?” Igisubizo cya Ngenzi kirasa n’ikivuga ko nta kindi gisubizo bamukuramo.

Abaregwa bombi baracyahagaze. Ku busanzwe mu iburanisha, hahaguruka umwe abazwa. Barahira, mu kanya wavuze ko wari ufite ikibazo cy’indorerwamo utashoboye gusoma ibyo umucamanza yari yanditse, ziriya wambaye ku mashusho ni iki? “Nyine ni izo nari natiye”.

Inkwenene mu cyumba zitumye ashyiramo igitsure ariko na Barahira atekereza neza ati “…atari izo gusoma, ahubwo ari izo kureba televiziyo…Urumva nanasobanuye ko ndwaye, sinasoma…nyuma ni bwo nabonye ko mvuga Ngenzi!”

Mwikomeza kunzirika kuri Barahira!

Ibibazo bya Bwana Frederic Bernardo, umushinjacyaha mukuru muri uru rubanza, ntibirashira inyuma. Mu ijwi akora ku buryo ryumvikana, yunga gahoro ijambo ku rindi, arongera yibutsa abaregwa ko bombi yababajije niba nyuma ya Kabarondo, nta mwanya babonanye wo kuganira no gufata umurongo umwe ku byabaye.

Bwana Barahira, kuva Benako kugeza muri ino, ntiwigeze ubona cyangwa ngo uvugane na Ngenzi? “ Rimwe navuganye n’umugore we mubaza amakuru”. N’urwenya rwinshi, Bwana Bernardo ati “bitangiye kuza!” Nta n’ubwo wigeze ushaka kuvugisha Ngenzi? “Umugore yampaye telefone ye, twavuganye inshuro imwe”. Bwana Ngenzi, uremeza ibyo avuze?

N’uburakari adashoboye gukumira mu ijwi, Ngenzi akebuka Barahira ku rutugu ati “ Barahira atuye i Kabarondo, yahungiye Benako. Ajya guhunga ntiyangishije inama. Mwikomeza kunzirika kuri Barahira, yari afite impamvu ze nanjye mfite izanjye!”

Niba ari mu bamuhamagaye ari muri Mayotte sinabimenya “sinafashe mu mutwe abampamagaye bose”, kandi Barahira ntiyigeze aba inshuti bapfana ko yamusimbuye mu mirimo gusa. Noneho, mu ijwi yagabanyirije ubukana, Ngenzi asaba urukiko kubatandukanya mu rubanza kubera ko “ukwiregura kwe ntikujyanaye n’umurongo mbonamo ibintu”.

Perezida amwibutsa ko “amazi yarenze inkombe!” Abifashijwemo n’umwunganira Barahira asobanura ko mu Rwanda bibaho ko umuntu yiyitirira ibyo yumvise abandi bavuga. Ni yo mpamvu na we avuga Ngenzi.

“Muri uyu mwanya nemeje ipfundikirwa ry’urubanza!” Abaregwa nta cyo bakibazwa.

Inkuru dukesha PAX PRESS

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities