Urukiko rw’i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwatesheje agaciro ibirego Donald Trump uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu yari akurikiranweho bijyanye n’imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2021.
Ni icyemezo cyaturutse ku busabe bwa Jack Smith, Umushinjacyaha wihariye washyizweho ngo agenze ibyaha bishinjwa Donald Trump, nyuma y’ibiganiro yagiranye n’urwego rushinzwe ubutabera muri icyo gihugu.
Ibyaha bashakaga guhagarika ni ibishobora kumufungisha birimo icyo kubangamira amatora ya Perezida yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2020 ndetse no gufata nabi inyandiko zirimo amabanga y’igihugu. Ibyo byaha Perezida Trump yatangiye gukurikiranwaho mu kezi k’Ugushyingo 2022 ubwo Jack Smith yashyirwagaho.
Umucamanza mu Rukiko rw’i Washington, Chutkan, yavuze ko “Urukiko rwemeye ubusabe bwa guverinoma bwo guhagarika ibi byaha bitewe n’ubudahangarwa Perezida wa Amerika aba afite.”
Aya makuru akimara kujya hanze, Trump yahise yandika ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko “ibi birego birimo ubusa kandi bidashingiye ku mategeko bitari bikwiriye no kuba byarabayeho.”
Perezida Trump yari yatangaje kandi ko najya ku buyobozi azahita yirukana Jack Smith wamushinjaga.
Nubwo bimeze bityo, Donald Trump aracyafite ikirego muri Leta ya Georgia, na cyo gishingiye kuri izi mvururu zavutse nyuma y’amatora. Abantu basobanukiwe ibya Politiki bavuga ko na byo bishobora guhita bivaho, Perezida Trump akazageza igihe cyo kurahira ari umwere.
Muri Gicurasi kandi Urukiko rw’i New York rwamuhamije ibyaha bishingiye ku mayeri yakozwe nyuma yo kuryamana n’umugore ukina filime z’urukozasoni. Gusa ibijyanye no gutangaza ibihano bye byabaye bisubitswe kugeza igihe kitazwi.
Perezida Trump yaregwaga ibyaha 34, urubanza ruburanishwa n’abacamanza 12.
Panorama