Ururimi abahanga barwita indorerwamu y’umuco. Muri iyi myaka abantu batandukanye basigaye bakoresha imvugo cyangwa se inyandiko zihabanye ni uburyo bwanyabyo izo mvugo cyangwa se inyandiko.
Ubu buhanga bukaba bwitwa icyeshamvugo.Ikeshamvugo ikaba isobanurwa nk’imvugo inoze, yuje ikinyabupfura, ifite inganzo kandi ivugitse ku buryo bunoze.
Ikeshamvugo ahanini, ni imvugo ikoreshwa mu guha agaciro umuntu uyu n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’akamaro gifite mu muco w’Abanyarwanda, bityo hakirindwa gukoreshwa izina ryacyo mu buryo bukocamye.
Ikeshamvugo kandi rinakoreshwa mu gupfobya umuntu uyu n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’ububi bwacyo cyangwa ubugwari umuntu yagaragaje mu bihe runaka, bityo rikirinda guha agaciro utabikwiriye. Twifashishije inyandiko y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, turabagezaho imvugo ziboneye mu byiciro bitandukanye.
Igice cya mbere turavuga ku byerekeranye n’inka
Ikeshamvugo ku nka (Ntibavuga-Bavuga)
Gusubiza inyuma: Gukumira
Kurangiza gukama: Guhumuza
Kurangiza gushitura: Guhaza
Kurorera gukamwa: Guteka
Gukamana ingoga: Gukama kera
Gukomereka: Gusarika
Kuzijyana kuziragira: Kuzahura
Gutoroka kw’inka: Kumena
Kurya kw’inka: Kurisha
Aho inka zirishiriza: Urwuri
Kwahura kure: Guturuka kure
Kuzigarura mu rugo: Kuzicyura
Guca umurizo: Gukemura umurizo
Gukurura babyaza: Kuvutira
Kuramburura kwazo: Kumurika
Kuzirasa amatezano: Kuzikama
Gukamisha yombi: Kuvuruganya
Gushyiraho inka iyayo: Kwinikiza
Gutwita kw’inka: Guhaka
Kujya ku nda kwazo: Kwerera
Kuziyobora/kuzishorera: Kuzirongora
Kuzijyana ku kibumbiro: Gushora
Kujyana inka ahari ubwatsi: Kugisha
Guca ubwatsi bw’inka: Kwahira
Inkoni baragiza inka: Inshyimbo
Ibyatsi bahanaguza inka: Inkuyo
Kwiruka zigusiga: Gutana
Guhanagura inka: Kuzihonora
Guta umuziha kwazo: Gufuma
Kwenda kwima zitararinda: Kuba mu bitwarizi
Kuzivomera: Kuzidahirira
Kuzishyira imfizi: Kuvuna umurizo (kubangurira)
Kubura amazi kwazo: Kurumanga
Guca inka ibere: Kuryogosha
Kurwara ibisebe ku mabere: Gusarika
Ibihamagazo byazo: Amazina yazo
Inzu y’inyana: Uruhongore
Inzu y’inka: Ikiraro
Aho inka zibyagira: Mu ngombe
Ibiti bikinga inzu y’inka: Ibihindizo
Gukura amase mu kiraro: Gukuka
Aho bamena amase y’inka: Icukiro
Kubora kw’amase: Gushanguka
Inka y’umuriro: Inka itangirirwaho korora (uva mu boro ukaba umworozi)
Ibyatsi basasira inka: Icyarire
Utubere tudakamwa: Indorerezi
Umunani ukinze: Inka umunani n’inyana zazo
Umunani wumanye: Inka umunani zitarabyara cyangwa zidafite izazo
Aho inka zishoka: Ibuga
Panorama

SAMUEL TV SHOW
July 8, 2024 at 19:42
Umuntu mubi uzamubonera mu ibyago bityo ntukizera umwana wumunta ukundegusenga cyana ni Samuel uba ganirira iyo nkuru murakoze cyane