Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS: Rwanda Correctional Service) mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2015-2016 rwinjije amafaranga y’u Rwanda asaga milijyari 1,6.
Ayo mafaranga yaturutse ku mirimo ikorwa n’imfungwa n’abagororwa. Ibyo bikaba biri mu rwego rwo kwigira, abagororwa nabo bakagira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.
Aya mafaranga yinjijwe na RCS angana na 26% by’ingengo y’imari Leta itanga mu gutunga imfungwa n’abagororwa, kuko mu mwaka wa 2015-2016 Leta yatanze miliyari 6.
Ibikorwa byinjiza amafaranga bikorwa n’imfungwa n’abagororwa mu magereza arandukanye n’ingando z’abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), ni ubwubatsi bw’amacumbi y’abatishoboye, guhanga imihanda no gukora ibiraro, ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’imyuga itandukanye nk’ububaji, gusudira, ubudozi n’ubukorikori.
Imirimo ikorwa n’abagororwa bari mu ngando za TIG yinjije miliyoni zisaga 340 na ho amafaranga yaturutse ku mirimo yakozwe n’abagororwa bari mu magereza yo asaga miliyoni 362.
Ubuhinzi bukorerwa mu magereza bwinjije amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 267, na ho imirimo rusange itishyurwa ifite agaciro k’asaga miliyoni 476; mu gihe amafaranga akomoka ku mirimo yakozwe n’abagororwa akagurwa amafunguro y’inyongera y’abarwayi n’abasaza bafunze asaga miliyoni 17,6.
Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2016 kugeza ku itariki ya 31 Ukuboza 2016 amafaranga RCS imaze kwinjiza akomoka ku musaruro asaga miliyoni 239,6.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016 abagororwa bubatse Gereza ya Mageragere, iya Rwamagana, Rubavu ndetse n’ishuri ry’amahugurwa rya RCS, agaciriro k’amafaranga akomoka kuri iyo mirimo n’amafaranga angina na 515,709,000.
Bivuze ko iyo mirimo iyo idakorwa n’abagororwa ni yo mafaranga leta yari kuyishyura ba rwiyemezamirimo. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016-2017 ibihembwe byawo bibiri, imirimo imaze gukorwa n’abagororwa bubaka gereza ya Mageragere, iya Rubavu, iya Rwamagana ndetse n’ishuri ry’amahugurwa rya RCS ifite agaciro k’amafaranga angina na 217,460,000.
Safari Placide
