Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Imihango, imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda rwo hambere (Igice cya mbere)

Twifashishije igitabo “Imihango, imigenzo n’Imiziririzo” cya Musenyeri Aloys Bigirumwami, cyanditswe mu 1974, Imihango, Imigenzo n’imiziririzo by’Abantu ni umuco karande ukaba n’imvugo-ngiro yarangaga abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi, ikaba yarimo ibikorwa bakoreranaga bo ubwabo, ababakomokaho n’ibyo bari batunze byose, ikaba igaragaza neza imibereho, imikorere n’imitekerereze y’Abanyarwanda bo hambere, kuko “umuryango utaziririza urazima”.

Iyo mihango, imigenzo n’imiziririzo ni myinshi cyane, hakaba ikorwa hamwe, indi igakorwa ahandi.Iyo migenzo n’imiziririzo nyarwanda bari bayifitiye umwete, maze bayihimbira impamvu nyinshi n’ukuntu kwinshi, byerekana ko abanyarwanda birwanagaho ngo babeho neza, ngo babyare babyirure, ngo batarwara ngo bapfe igitaraganya!

Hari imigenzo n’imiziririzo yabayeho abazungu bataragera mu Rwanda na n’ubu igikomeye kandi igikorwa na n’ubu. Hari imigenzo n’imiziririzo igabanuka, isigaye ahantu hamwe, kandi isigaye ku bantu bamwe, ariko na yo ni myinshi.

Hari imigenzo n’imiziririzo igiye gucika mu Rwanda cyane cyane iyerekeye ku nka, kubera agaciro kazo ko hambere katakiriho ubu. Hari imigenzo n’imiziririzo mishya ab’ubu batangiye kwadukana, bakora bavangavanga ibya kera n’iby’ubu.

Abafite amaso n’amatwi mujya mubibona, ibindi mukabyumva. Imihango ariyo muco-karande myiza, imigenzo myiza, ibizira bikwiye kuzirwa n’ibitazira, nibikomere mu Rwanda, bishingire ku Butabera no ku Mahoro no ku Rukundo.

Imihango ariyo muco–karande mibi, n’imigenzo mibi, n’ibizira bidakwiye kuzirwa,n’ibitazira biziririzwa nibirorere kuko byica Amahoro, Ubutabera n’Urukundo. Abazasoma iyi nyandiko mwese, muzazirikane izi ngingo uko ari ebyiri. Tuzagenda tubagezaho aya mateka mu byiciro.

I. Imihango y’umuntu

A. Umuntu n’undi Muntu

  1. Umuntu azira kurya abyina, kuba ari ugukenya bene nyina
  2. Umuntu iyo ashatse kuvuga undi muntu akavugishwa, akavuga undi adashaka kuvuga, arongera akarisubiramo, ngo nawe arakavugwa.Iyo atamusubiye mu izina ngo amuvuge, kuba ari ukumukenya
  3. Iyo umuntu arya maze agakorwa agakorora, ngo avuzwe n’umuntu umukunda, kandi ngo amuvuze neza. Naho iyo akozwe atarya, ngo aba avuzwe n’umwanzi kandi ngo aba amuvuze nabi
  4. Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa ikibo, kuba ari ukumusurira gupfa atabyaye, abyara abakobwa gusa. Ikibimara ntibigire icyo bitwara (kubizirura), uwateye ingata cyangwa se ikibo, areba agate kose abonye akakamutera agira ngo “Nguteye abana benshi.”
  5. Umuntu azira gusukira undi amazi atayanyujije mu nkondo y’uruho, ngo kuba ari ukumusurira kuzacika nka yo
  6. Umuntu ntiyakura undi uruvi ngo arumwereke, ngi rwamukenya, ndetse rutuma ahuma ntabone
  7. Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana rwose
  8. Umuntu azira gutera undi imbuto (semence), ngo ni ukumutera kunanuka akazingama
  9. Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoki akabimenya adatinze
  10. Umuntu urumwe n’umusazi ngo nawe arasara. Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo batabaruma
  11. Umuntu urumwe n’umuntu usambagurika agiye gupfa, ngo nawe arapfa ntakabuza. Nicyo gituma birinda kwegera umuntu ugiye gupfa ngo atabaruma.
  12. Umuntu amara kugura n’undi imyaka, akamugarurira ku rushyi agira ati «urahinge weze» byitwa ko umuhaye imbuto zo guhora yeza
  13. Umuntu azira gukora kuri Mwishywa we ntacyo amuhaye icyo aricyo cyose, iyo ntacyo amuhaye ngo arwara isusumira
  14. Umwishywa ntiyajya mu rutoki rwa Nyirarume ngo acemo urukoma, ngo rwacika,
  15. Umwishywa ntiyarunguruka mu kigega cya Nyirarume, ngo cyasaza kitigeze cyuzura
  16. Umwishwa ntatiririkanya na Nyirarume imyambaro, ngo biba ari ukwitera ubukene (ubuvukanyi cyangwa se ubutindi)
  17. Umwishywa azira kugera buriri bwa Nyirarume, ntiyaburaraho, ngo biba ari ukumusurira nabi bikamukenya
  18. Umwishywa ntiyagera mu kiraro cy’inyana za Nyirarume, ngo zapfira gushira,kereka iyo bamuhereyemo amata akayanyweramo,ubwo ntibigira icyo bitwara
  19. Umuntu iyo ahawe ikiremve na Nyirarume akakirya, ngo ashirira amenyo.
  20. Umuntu ukunda gutamira igikumwe ngo aba akenya Nyirarume
  21. Umuntu iyo yisize amavuta umubiri wose agasigaza ibirenge atabisize, ahura na Nyirarume agapfa.
  22. Umwishywa azira kunyara mu rugo kwa Nyirarume, kandi ntiyahiyuhagirira,ngo yamara inka mu rugo
  23. Mwishywa w’umuntu iyo atakowe aba rubanda mu bandi
  24. Umuntu azira gusambana na Nyirasenge ngo yahumana, ahubwo yamubyarira umugeni uretse kumusambanya
  25. Umuntu wishe undi muntu,agirango batazihorera, ahengera bumaze guhumana neza, umwijima wacuze neza, akajya hanze agakarabira mu mwijima avuga ngo “Simporerwe uwo nishe”Agahera ubwo ntazongere kurya inyama y’Umwijima, nabo asangira na bo mu muryango, bakazira iyo nyama, ngo bayiriye bamuhana (abandonner)
  26. Umuntu wishe abantu icumi yambara imidende kugirango atazahumana.
  27. Iyo umuntu yajyaga kunywana n’undi bendaga ikirago bakicaraho, umugabo wo kubihamya agafata icyuma agaca indasago ku nda (ku mukondo) y’umwe muri bo amaraso akayategesha akababikibabi cy’umuko akenda ifu akayitoba yarangiza akabaha bakanywa abatongera agira ati “uzahemukira undi cyangwa se umuvandimwe we igihango kizamwica”.
  28. Abanywanye bazira guhemukirana, kugirirana inabi iyo ariyo yose, uhemukiyeundi igihango kiramwica.
  29. Kirazira kurahira igihango ibinyoma, kuko cyakwica, uhemukiye undi aramuhongera ngo aticwa n’igihango.

Tuzagenda tubagezaho aya mateka mu byiciro.

Byakusanyijwe n’itsinda ry’abanyamakuru ba Panorama.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities