Ku wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022, hasubukuwe urubanza rwa Félicien Kabuga nk’umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Humviswe ubuhamya bw’uvuga ko yari Interahamwe, yemeza ko inama yabereye muri Hôtel Méridien ku Gisenyi, yabaye ku itariki ya 25 Mata 1994, Kabuga yemeye kugura intwaro zo guha interahamwe ngo zizakoreshwe barwanya Inyenzi.
Umutangabuhamya yavuze ko yari Interahamwe yakoraga mu mujyi wa Gisenyi, ndetse ko mu 1991, uyu mutwe wabaye ikibazo gikomeye.
Umutangabuhamya yavuze ko iyo nama yaberaga kuri Hôtel Méridien I Gisenyi, ku ya 25 Mata 1994, yari yitabiriwe n’abayobozi ba gisivili n’abagisirikare, barimo nka Colonel Anatole Nsengiyumva – wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Arusha rumuhamije ibyaha bya jenoside, ibyibasira inyokomuntu n’ibyo mu ntambara.
Yagize Ati “Kabuga yemeye kugura intwaro zo guha Interahamwe zo kurwanya Inyenzi, ibyo byumvikanishaga ko umwanzi atari akiri FPR gusa, ahubwo ko umwanzi yari yahindutse Abatutsi muri rusange”.
Yakomeje agira ati “Izo ntwaro zageze mu Rwanda zitwawe mu makamyo azikuye ku kibuga cy’indege cy’i Goma, nuko ziva kuri Méridien zijyanwa mu kigo cya gisirikare cya Gisenyi, ziza gutangirwa kuri stade Umuganda, ku bari bamaze gusoza imyitozo ya gisirikare”.
Ubuhamya bwe yabutanze ari i Arusha muri Tanzania hamwe n’abashinjacyaha, bahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye mu Buholandi, mu rugereko rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda muri Arusha (ICTR).
Ni ku nshuro ya mbere kuva urubanza rwasubukurwa kugira ngo ruburanishwe mu mizi. Kabuga yagaragaye mu cyumba cy’urukiko aho yari yicaye mu kagare, bitandukanye n’iburanisha riheruka ubwo yarukurikiranye ari muri gereza y’uru rukiko.
Umwunganizi wa Kabuga, Françoise Matte, yagiye abaza umutangabuhamya ibibazo byagiye bishyirwa mu muhezo kubera impungenge z’uko mu kubisubiza byatuma umwirondoro we umenyekana.
Urugero, umunyamategeko yasabye umutangabuhamya kwerekana ko imodoka ya Kabuga yari mu modoka zatwaye intwaro maze asubiza ko imodoka zari zashyizweho ikimenyetso Établissement Félicien Kabuga, ariko Établissement byanditse mu magambo y’impine ETS.
Ubwo umwunganizi wa Kabuga yifuzaga kumenya mu buryo burambuye ku mpamvu zatumye uyu mutangabuhamya yemera guherekeza intwaro i Gitarama (ubu ni mu Karere ka Muhanga), Umutangabuhamya ntiyagize icyo asubiza maze umucamanza Iain Bonomy amubaza impamvu acecetse.
Umutangabuhamya yavuze ko aramutse atanze amakuru arambuye bishobora gutuma umwirondoro we umenyekana. Ibi byatumye umucamaza ategeka ko igice gisigaye gishyirwa mu muhezo.
Biteganyijwe ko humvwa abandi batangabuhamya ku wa gatatu no ku wa kane mbere y’uko Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rufata ikiruhuko ku ya 11 Ugushyingo 2022.
Munezero Jeanne d’Arc
