Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Ingo z’abimukira zirasenywa no kutumvikana ku mikoreshereze y’imitungo

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, bahangayikijshijwe n’ikibazo cy’abagabo babo bata ingo bakagenda burundu, kandi bakajyana n’imitungo, bigatuma abagore n’abana  basigara mu buzima bubi.

Ingo nyinshi ziganjemo iz’abimukira bamaze igihe gito bimukiye muri aka karere, ziragenda zisenyuka umunsi ku wundi, kuko abagabo bazana n’abagore babo baje gushaka ubuzima baturutse mu tundi turere dutandukanye tw’u Rwanda, bagakorera ingo zabo bafatanije, bamara kubona hari icyo bagezeho bagahita bata ingo bakajya aho abagore batazi; ariko cyane cyane bajya mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda cyangwa bakajya mu zindi ntara gushakayo abandi bagore.

Aba bagore bavuga ko akenshi baba barashakanye n’abagabo babo badasezeranye mu mategeko ariko bakumvikana ko bazasezerana nyuma, bikarangira badashyingiranywe ahubwo bakaza kubahemukira bakabata mu ngo  bagasigara bahangayitse, batabasha no kubona ibitunga abana baba barasigaranye bonyine nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bagore twaganiriye batuye mu kagari ka Rwisirabo, mu murenge wa Karangazi.

Uwihoreye ni umwe mu bagore batawe n’umugabo bazanye gushakana imibereho mu karere ka Nyagatare, arasobanura uko umugabo yamutanye abana babiri agatwara n’imitungo bari bamaze kugeraho.

Uwihoreye ati “Umugabo wanjye twabanye tudasezeranye mu mategeko kubera ubushobozi buke twari dufite, ndabyemera turabana, anyumvisha ko nitumara kugira icyo tugeraho  tuzasezerana; tumaze kugira imitungo ifatika irimo amatungo magufi  ihene indwi n’igare biturutse mu buhinzi, arabifata byose arabijyana ndamubura,  antana abana babiri nsigara nirwanaho njyenyine.”

Ku rundi ruhande abagabo na bo bavuga ko bata abagore iyo batangiye kubiyemeraho mu mitungo binjiza mu rugo.

Nsabimana  ati “Iyo nta kintu urabona wumvikana n’umukobwa mwazagira icyo mugeraho mukajya gusezerana, ariko umugore iyo abonye mumaze kugera ku kintu gifatika atangira kukwiyemeraho cyane cyane iyo ariwe winjiza cyane; atangira kukubwira ko ariwe ukora kukurusha. Iyo rero ubona mutabanye neza mushobora gushwana ugahitamo kumuhunga ukigendera.”

Nubwo hari ingo zigaragaramo ibi bibazo, ku  ruhande rw’ingo zisanzwe zituye mu muri aka karere zo usanga nta bibazo nk’ibi byo kudafashanya mu rugo, kabone n’ubwo umwe mu bashakanye yaba adafite akazi cyangwa ntacyo yinjiza mu rugo. Ku bijyanye n’imitungo basanganywe nta bibazo bagirana mu kuyikoresha, dore ko akenshi abagabo baba ari aborozi bahugiye mu matungo yabo na ho abagore bagakora indi mirimo yunganira urugo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku midugudu n’utugari bavuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo iki kibazo gishire burundu nk’uko bisobanurwa na Sabiti Jean Bosco, Umuyobozi w’umudugudu wa Gakoma. Avuga ko ibibazo cy’abagabo kizwi ndetse mu buryo bwo kugikemura hashyirwa imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi, kuko ariho baganirira ibibazo by’amakimbirane aba mu ngo, bityo bigatuma abantu bagenda basobanukirwa ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye; umuryango ubanye nabi cyangwa wavutsemo amakimbirane bakawugaya, bakanabagira n’inama bigatuma umugabo cyangwa umugore yihana kuko aba atinya ko bazamuhamagara bakamwicaza mu mugoroba w’ababyeyi  bakamunenga, yaba uhohotera umugore cyangwa ukunda kuzana intonganya mu rugo.

Ibi kandi binashimangirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kuko buvuga ko iki kibazo kizwi kandi cyashyizwemo ingufu mu kugishakira umuti nk’uko bisobanurwa na Musabyemariya Domitille, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyagatare

Yagize ati “Ikibazo cy’abagabo  bata ingo biturutse ku kutumvikana ku buryo bwo gukoresha ibyinjira mu rugo kirazwi, kandi usanga gituruka ahanini ku myumvire y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango; bityo rero  twashyizeho ubukangurambaga binyuze mu mugoroba w’ababyeyi, aho abashakanye baganira ku bibazo byose byo mu muryango harimo n’ubwuzuzanye mu muryango, hakaba hari icyizere ko bizagenda bigabanuka ndetse n’abagabo babikora bakisubiraho.”

Iki kibazo cyo guta ingo zabo cyatangiye gufata indi ntera kuva mu mwaka wa 2014, nyuma y’uko mu karere ka Nyagatare haza abimukira baturutse mu ntara zitandukanye z’igihugu, baje gushaka imibereho bamara kugira icyo bageraho bagatangira kubishwaniramo, bikavamo no gutandukana.

Nziza Paccy

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities