Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare/Mimuri: Babiri bafunzwe bakekwaho guha abapolisi ruswa y’amafaranga asaga 200,000

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mimuri, mu murenge wa Mimuri mu karere ka Nyagatare, hafungiye abagabo babiri bakurikiranywe gushaka guha ruswa abapolisi, mu gihe umwe yari yafatanywe magendu, undi afatiwe kwenga inzoga zitemewe.

Ku bufatanye bwa Polisi  n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha kuri station ya Polisi ya Mimuri mu karere ka Nyagatare hafungiye  abagabo babiri  bakekwaho guha abapolisi ruswa y’amafaranga asaga ibihumbi  magana abiri (200,000Frw)

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ku wa 24 Nzeri 2018 ni bwo Byumviyimana Vincent   wafatanwe ibicuruzwa bya magendu, na Rukundo John  wenga inzoga  zitemewe bashatse guha ruswa abapolisi  kugira ngo bemererwe gukora ibinyuranyije n’Amategeko.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chierf Insipector of Police ( CIP) Theobald Kanamugire, avuga ko Byumviyimana yabuze inyemezabwishyu y’imisoro y’ibyo yari afite, akabwira abapolisi ko nibamureka abaha amafaranga ibihumbi ijana (100,000 frw).

Yagize ati “Abapolisi barayanze, mu gihe bamujyanye kuri sitasiyo ya polisi ahamagara mugenzi we ngo amuzanire ibindi bihumbi ijana. Uwo na we yihutiye kuyazana maze aba ibihumbi magana abiri,  ni bwo kuyafata ngo ayahe abapolisi, na bo bahita bamenyesha ababakuriye uyu mugabo arafatwa.”

CIP Kanamugire akomeza avuga ko Rukundo John na we afungiye kuri iyi sitasiyo akekwaho guha ruswa y’ibihumbi icumi (10,000frw), yashakaga guha umupolisi ngo amwemerere kujya akora  inzoga zitemewe.

CIP Kanamugire akomeza agira inama abaturage yo kwirinda guha abapolisi ikiguzi cyangwa impano iyo ari yo yose kugira ngo bahabwe serivisi runaka, kuko bazajya babitamariza ubwabo.

Yegize “Polisi y’Igihugu yahagurukiye kurwanya ruswa mu nzego zose. Abantu bakwiye guharanira uburenganzira bwabo kurusha uko bagura serivisi bemererwa n’Amategeko.”

CIP Kanamugire asoza agaragaza ko ruswa idindiza iterambere ry’Igihugu, ikimakaza akarengane n’umuco wo kudahana, agasaba abaturage kuyirwanya batanga amakuru y’aho igaragara.

Ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura ruswa nk’igikorwa cyo gutanga icyo ari cyo cyose ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa  amasezerano yabyo kugira ngo akorere u muntu ibinyuranyije n‟amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.

Mugihe uwabikoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities