Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamasheke: Babiri bafungiwe kwambura amafaranga abaturage biyita abakozi b’akarere

Nzeyimana Evariste w’imyaka 30 y’amavuko na Hakizimana Simon  w’imyaka 28 bo ku kagari ka Nyagatare, Umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke, bakurikiranweho kwiyita abakozi b’akarere barya amafaranga y’abantu babizeza kubafasha biciye mu nkunga zizatangwa n’akarere ndetse bakabungukira amafaranga.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke, ivuga ko bariya bagabo bafashwe ku italiki ya 11 Ukuboza ubwo bari bamaze iminsi 3 bohererejwe amafaranga 204,100 n’uwitwa Mukansabayezu Vestine w’imyaka 19 y’amavuko, biciye muri Tigo cash. 

Polisi ivuga ko  Hakizimana yaje ayoboza kuri uriya mukobwa, amusaba ko yamurangira ku muntu utuye hafi aho, ko ari umukozi w’akarere, uwo ashaka ari mu bo bigiye imishinga ibyara inyungu kandi iterwa inkunga n’akarere; akimubwira ko atamuzi, mugenzi we babiziranyeho yahise ahabasanga amubwira ko ahazi ari imbere aho.

Mbere y’uko agenda ariko, yababwiye ko bombi babishatse na bo yabashyira mu bagomba guterwa inkunga ariko bakabanza kumuha amafaranga ariko bayamwoherereje kuri nimero za telefone yabahaye. Mu bindi yijeje uyu mukobwa, ni ukuzajya ahabwa ibyo akeneye byose mu mashuri ye kandi n’umushinga we ukazabyara inyungu. 

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP  Theobald Kanamugire yatangaje ko Mukansabayezu, nyuma yo kumva ibi byose n’inama yagiriwe na Nzeyimana bari basigaranye, yahise afata amafaranga 68,000 byari mu rugo arabyohereza; ariko ikibazo cyamenyekanye ubwi uyu mukobwa yongeye gushaka kohereza 204,100; aho yari yabwiwe ko ahita agarurirwa 300,000 akabonamo inyungu, ubu na bwo kandi bari bamubwiye ko n’iyo yaba atayafite, azishyura uyohereza ku yo bahita bamwoherereza. 

CIP Kanamugire agira ati “Kubera ko iyi serivisi babanje kuyimukorera, yahise abahamagara niba yabagezeho maze bamubwira ko bamaze kuyabona, ariko we bamwishyuje ayo amaze kohereza, arayabura ni ko kumushyikiriza Polisi ikorera aho hafi.”

Akomeza avuga ko, nyuma yo kumva ibivugwa na Mukansabayezu, ku bufatanye n’izindi nzego, Polisi yakoze iperereza ryihuse maze hafatwa bariya bagabo ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahembe mbere y’uko bashyikirizwa ubutabera.

CIP Kanamugire yagize ati “Aba bagabo nyuma yo gufatwa, bavuze ko iyi ari inshuro ya gatatu bakoze iki gikorwa nyuma y’ibyo bakoreye mu mirenge ya Bwishyura aho bakuye 30,000 na Twumba bakuye 5,000; hose mu karere ka Karongi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yagiriye inama abaturage kujya bitondera abantu batazi babizeza kubaha serivisi biyitirira imirimo badakora. Yagize ati “Umukozi wese ukora mu rwego ruzwi cyane cyane urwa Leta, agira ibimuranga, mbere y’uko aguha serivisi itamusanze ku kazi, ukwiye kubimusaba, naba ari we koko, ntazabikwima; ikindi serivisi zitangwa n’inzego zihagarariye abaturage, cyane cyane izigenewe gufasha abatishoboye, ntizigurwa, ntiwavuga ko ufasha abatishoboye ngo uhindukire ubake amafaranga.”

Yakomeje avuga ko umuco wo kwiyitirira umurimo udakora ugamije kurya abaturage utwabo atari umuco mwiza w’ubunyangamugayo ukwiriye umunyarwanda. Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya abantu nk’abo b’abatekamutwe bayigezaho amakuru kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Aba bagabo nibahamwa na kiriya cyaha, bazahanishwa igihano cy’igifungo  kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.

Inkuru dukesha Polisi y’Igihugu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities