Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Paris: “Bucyibaruta yatunyuzeho turi kuri bariyeri aratubwira ngo ejo ni akazi”- Umutangabuhamya

Mu iburanisha ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta rikomeje mu gihugu cy’Ubufaransa, ku wa 2 Kanema 2022, abatangabuhamya bakomoka i Nyamagabe, babwiye urukiko ko Perefe Bucyibaruta yabasanze aho bari kuri bariyeri akababwira ko “bucya ari akazi”.

Umutangabuhamya w’imyaka 61 y’amavuko utari mu bahigwaga mu gihe cya Jenoside, yavuze ko kuba atahigwaga hari byinshi yiboneye harimo n’igitero cyagabwe ku ishuri ry’imyuga rya Murambi. Ndetse anivugira ko nawe ari umwe mu bahamwe n’ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi agakatirwa igifungo cy’imyaka 7.

Yambwiye urukiko ko nyuma y’uko indege ya Habyarimana ihanuwe, yazindutse ajya ku kazi agahura n’umujandarume amubwira ko nta kazi gahari kuko Perezida yishwe amusaba gusubira mu rugo. Ati “Narahindukiye mpura n’umushoferi w’imodoka y’aho nakoraga, mubwira ko nta kazi dufite kandi ko n’umujandarume agiye guhagarika abari batangiye akazi”.

Avuga ko hashize iminsi habaye igitero cya mbere ku mpunzi z’abatutsi aho zari zahungiye, ariko ngo icyo gitero ntacyo cyakoze. Ati “Hari nka saa munani z’amanywa, batubwira ko turi bake ko tubagiyemo batwiyahuraho bakatwica”. Uwo munsi ngo haje interahamwe yitwaga Kagaba irasa mu mpunzi z’abatutsi ariko igisasu nticyagera aho impunzi zari ziri, ngo bahita bataha kwica barabireka kuko bari bababwiye ko bagiye kubashakira abandi bo kubafasha.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko taliki ya 20 Mata, Perefe Bucyibaruta na capitaine Sebuhura hamwe na Burugumestiri Semakwavu baje aho impunzi zari ziri bajya kubambura ibyo bashoboraga gukoresha birwanaho. Bavuyeyo ngo bageze kuri ya Kabeza barahagaze “Perefe Bucyibaruta aratubwira ngo ejo ni akazi”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko akazi kavugwaga icyo gihe kari ukwica Abatutsi. Ati “Iryo joro twarabateye ariko badutera amabuye baratwirukana turahunga. Twageze aho Sebuhura yari ari na perefe Bucyibaruta na burugumestre Semakwavu na Nteziryayo Emmanuel hamwe na Munyaneza Charles, bahise bavuga ngo usubira inyuma bamurase. Badutegetse kugenda twizibukira amabuye abatutsi baduteraga kugeza ubwo abajandarume bandi baje bagatangira kurasamo, abatutsi batangira kunyanyagira natwe dutangira kubiraramo tubicisha intwaro za gakondo”.

Asobanura impamvu yabateye kwica Abatutsi, yagize ati “Twabishe kubera itegeko rya Perefe Bucyibaruta, capitaine Sebuhura na ba Burugumesitiri bari kumwe nababwiye”. Avuga ko bamaze kwica ab’i Murambi babategetse gukurikira abahungiye mu Cyanika nabo bakajya kubica. Ati “baduhembye umuceri n’ibishyimbo”.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Bucyibaruta yababujije kwica inkomere zari zivanywe ku Kigeme bazizanye i Murambi kuko zagombaga kwerekwa imiryango mpuzamahanga. Ati “Nyuma yaho bagiye kuzana impunzi zari ku Kigeme z’inkomere bazikura mu bitaro bazizana i Murambi aho bene wabo biciwe. Bamaze kuhabageza kubera ko twari tumenyereye ko bagomba kwicwa, twagiye kubica dusanga hari abajandarume babarinze baratubwira bati aba ntabwo mushobora kubakoraho, ngo kereka perefe Bucyibaruta atanze itegeko ryo kubica”. Bucyibaruta ngo ahageze yarababwiye ati “Abo ntibagomba kwicwa ahubwo tuzabereka imiryango mpuzamahanga tuyibwire ko habayeho isubiranamo”.

Uyu mutangabuhamya yabajijwe n’urukiko uko bamenye umunsi wo gutera ndetse n’uko bagombaga kwambara, ati “Ubwo twambaye ibirere ni muri cya gitero cyapfubye, naho taliki 21 twica I Murambi twari twambaye amashami y’ibiti y’ibyatsi bibisi. Twabibwiwe n’abayobozi batuyoboraga turabyubahiriza”.

Abajijwe impamvu yumva ari ngombwa ko avuga ko bishe abatutsi, ati “Ibyo mbikora kubera ko nababajwe n’ibyaha nakoze kandi bari abavandimwe bacu, ntabwo rero nasiga uruhare rwanjye ngo mvuge abandi ntahereye ku byanjye. Sinabasha guhishira ukuri kandi mfite ukuri kuzuye”.

Yabajijwe niba ibyo avuga atari ugushaka gushinja Bucyibaruta, yasubije ati “Ntabwo ndiho mushinja ahubwo ndavuga ibyo twakoze kandi ntacyo dupfa ndi gutanga amakuru y’ibyabaye kandi na we arabizi”.

Abatutsi biciwe i Murambi baturutse impande zose harimo n’abari bavuye i Murambi, abari bavuye Rukondo n’abari batuye muri Kinyamakara n’ahandi.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amagare

Tour du Rwanda igiye gukinwa ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga no ku nshuro ya karindwi kuva igiye ku rwego rwa 2,1. Izatangira...

Amagare

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwashyize hanze itangazao rigaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), gikomoka...

Inkuru nyamukuru

Panorama In the verdant hills of Rwanda, an exceptional coffee product is cultivated that melds tradition, culture, and quality. Orga Gourmet Coffee, processed by...

Amakuru

Ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ndetse...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities