Polisi y’u Rwanda itangaza ko umumotari wo mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa bifitanye isano n’ibyibwe mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 13 Werurwe 2018. Nyuma y’aho abajura batoboye inzu y’ubucuruzi (Supermarket) mu murenge wa Kimironko, bakibamo ibicuruzwa byiganjemo inzoga zikaze n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uwo mumotari witwa Niyonshuti Jean Damascene n’icyitso cye bafashwe nyuma gato bavuye aho bari bibye, n’ubwo uwo mugenzi we yasimbutse moto akiruka ubu akaba ari gushakishwa.
Aha yavuze ati “Kuwa gatatu mu masaha ya saa munani z’ijoro, umuturage wigenderaga yabonye abantu akeka ko ari abajura bagerageza kumena idirishya ry’iyo nzu y’ubucuruzi, nibwo yahise ahamagara irondo.”
Yakomeje avuga ati “Imodoka y’irondo yahise iihagera isanga abantu babiri bamaze gusohokera mu idirishya ry’inyuma bari bamennye, bamaze no kurira moto bagiye, ariko iyo modoka irabakurikira. Babonye ko bakurikiwe, umwe yavuye kuri moto arahunga, ariko uwari utwaye moto yarafashwe bamusangana umuzigo urimo uruvangitirane rw’ibicuruzwa bari bibye muri iyo nzu y’ubucuruzi.”
Mu bindi bicuruzwa byabonetse mu byari byibwe muri iyo nzu y’ubucuruzi harimo imashini ikoreshwa mu kubara amafaranga n’icyuma gifata amashusho.
SSP Hitayezu yashimiye ubushishozi n’ubufatanye n’inzego z’umutekano byaranze uriya muturage.
Yavuze ati “Turabizi ko hari abatwara abagenzi kuri moto bafatanya n’abajura babatwara cyangwa batwara ibyo bibye, ariko iyo abaturage bagize uruhare mu gukumira ibyaha hakabaho n’ubufatanye bukomeye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage abakekwaho ibyaha batabwa muri yombi.”
Mu kwezi gushize nibwo Koperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) yatangaje ko umunyamuryango wayo uzafatirwa mu cyaha icyo ari cyo cyose azakurwa ku rutonde rw’abamotari.
Bimwe mu bikorwa bitemewe n’amategeko bizatuma umumotari akurwa mu murimo wo gutwara abagenzi kuri moto Ishyirahamwe ryagaragaje, harimo ubujura no gushikuza ibintu abagenzi, gutwara ibiyobyabwenge no kwifatanya n’abanyabyaha.
