Ku wa 12 Nzeri, Polisi y’u Rwanda yashubije umunya Sudani y’Epfo imodoka ye nyuma yo kwibirwa ikazanwa mu Rwanda nyuma igafatirwa mu Mujyi wa Kigali mu kwezi gushize kwa Kanama 2016.
Uyu mugabo yandikishije imodoka ye Land Cruiser Pick-Up ifite pulaki EE519B byavugwaga ko yibiwe i Kampala ku itariki 28 Nyakanga 2016 mbere y’uko abayibye bayizana mu Rwanda, aho yafatiwe.
Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda, avuga ko ACP Tony Kulamba, Komiseri wa Interpol muri Polisi y’u Rwanda ari we wayoboye umuhango wo gushyikiriza Deng Jacob Garang imodoka ye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru. Iyi modoka ikaba ari iy’umuvandimwe Jacob witwa Luil Garang Deng.
Jacob yatangaje ko yambutse umupaka wabo ajya muri Uganda ku itariki ya 26 Nyakanga 2016, ari kumwe n’umukanishi w’umugande ukorera muri Sudani y’Epfo, aho yahise ajyana iyi modoka mu igaraji i Kampala kuko hari ibyo bagombaga gukoraho.
Jacob yagize ati “Nasize barimo kuyikora, nsubiyeyo ntangazwa n’uko bambwiye ko nyuma y’icyumweru, ya modoka yibwe na wa muntu twahazanye nitaga inshuti kandi wari wananyijeje ko izakorwa neza.”
“Icyo gihe, sinatekerezaga ko hari aho nzongera kuyibona ariko ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda ku bunyamwuga n’ubunyangamugayo byayo. Igihe nabwiraga abantu ko imodoka yanjye yafatiwe i Kigali, bagereranyaga Polisi ya hano n’izindi zo mu karere, bakanca intege ko ntayo nzabona”. Ibitangazwa na Jacob.
Yongeyeho ko ibyo abonye bibeshyuje ibyo bavugaga. “Ubwo negeraga Polisi y’u Rwanda, bambwiye ko hari inzira umuntu agomba kunyuramo none uyu munsi nishimiye ko nsinyiye ko mpawe imodoka yanjye.”
ACP Kulamba atangaza ko imodoka yafatiwe i Gikondo ku itariki 4 Kanama 2016, ahafatiwe n’abari bayifite.
“Nyuma yo kubona amakuru ku modoka y’injurano, iperereza ryahise ritangira maze abapolisi bayifatira i Gikondo. Twabimenyesheje bagenzi bacu bo muri Sudani y’Epfo, bohereza ibyangombwa byose ku modoka yavugwaga muri iki kibazo ndetse n’ibya ba nyirayo biciye mu itumanaho ryitwa I-24/7 dusanzwe dukoresha hagati yacu.” ACP Tony Kulamba.
ACP Kulamba yarangije avuga ko hari ubufatanye bukomeye hagati ya Interpol yo mu Rwanda n’izo mu karere cyane cyane izo muri EAPCCO, ko iyo hagize icyibwa kikajyanwa mu kindi gihugu, inzego za polisi zivugana kandi zigafatanya mu iperereza no kukigaruza, n’abakekwa bagafatwa.
