Niyomugabo Jean de Dieu, umusore w’imyaka 25 yihangiye umurimo wo gucura amasafuriya mu byuma bishaje. Uyu mushinga watsinze mu irushanwa rya Youth Connect, igihembo yabonye cyamubereye umugisha, ku buryo uyu munsi yabonye ubushobozi ashora miliyoni eshanu mu kuranguza ibinyobwa bitandukanye.
Niyomugabo avuga ko kandi hari miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda yatanze ku ruganda nk’ingwate kugira ngo yemererwe gukora ako kazi ko kuranguza.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru yagize ati “Leta hari uburyo yanshigikiye, ndibuka mu mwaka wa 2019, nagize amahirwe nza muri ba innovators 50 babaye aba mbere ku rwego rw’igihugu, nabaye umwe muri abo nsohokeye Akarere ka Rubavu.”
Niyomugabo mu myaka 6 amaze yikorera, afite aho atuye n’aho akorera, ibyo ashimira uruhare rwa leta mu iterambere rye n’urubyiruko muri rusange kuko idahwema gufasha urwihangiye umurimo ishyiraho uburyo butandukanye burushyigikira.
Ati “Ubu mwageze aho ndimo gukorera ndi mu bikorwa byo kuhubaka neza, kuko ndimo guteganya kugura n’imashini zirenze iyo nari mfite. Muri make ndashimira leta kuko ni umubyeyi kuba ivuga iti urubyiruko nihe rwagaragariza impano rufite kugira ngo rwigishe bagenzi barwo, ariya marushanwa nayo ni ikintu cyiza twashimira Leta.”
Umurimo wo gukora amasafuriya Niyomugabo yahanze ndetse n’ubucuruzi bwawukomotseho byatanze akazi gahoraho ku bantu 7 bahembwa buri kwezi ibihumbi 390 by’amafaranga y’u Rwanda.
Panorama
