Abaturage bo murenge wa Mbogo n’uwa Tumba, mu karere ka Rulindo, barataka ruswa mu mitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, cyane cyane ku midugudu no mu tugari tumwe na tumwe tugize iyi mirenge.
Uwamahoro Francine utuye mu kagari ka Bukoro, umurenge wa Mbogo ahamya ko mu kagari kabo harimo ruswa ivuza ubuhuha, cyane cyane mu gusinya ibyangombwa umuturage akenera.
Yagize ati “Jyewe muri uyu mwaka nakoze umushinga nshaka kujya gusaba inkunga muri VUP, kuko bari bamereye abaturage gutegura imishinga, ariko kubona ibyangombwa nabitanzeho ibihumbi makumyabiri. Uwamfashaga kunononsora umushinga namuhaye ibihumbi icumi, asigaye agenda mu gusaba ibindi byangombwa k’ushinzwe ubudehe, n’umuyobozi w’akagari kugira ngo na bo mbahe ikaramu.”
Abandi abaturage bashyira mu majwi cyane ni abayobozi b’imidugudu, na bo ngo iyo ugiye gusinyisha icyangombwa bakwaka ikaramu, utayibona bakakubwira ko utujuje ibisabwa kugira ngo agusinyire, ugahita wibwiriza ukajya gushaka amafaranga umuha.
Nubwo iyi ruswa yiswe ikaramu ihari, abaturage bavuga ko igaragara kuva ku mudugudu kugera ku kagari gusa.
Uwizeyimana Jaqueline na we ni umuturage utuye mu murenge wa Tumba yagize ati “Ikaramu ikunze kwakwa n’abayobozi b’imidugudu n’utugari, na ho ku murenge bapfa kwiyoberanya, ku karere ho sindumva n’uwo bayisabye.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere butangaza ko hari ingamba zo kubihashya burundu nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel.
Yagize ati “Icyo ni ikibazo tumaze iminsi duhanganye na cyo, dukangurira abaturage gutanga amakuru; iyi mirenge yose twayigiyemo tuganira n’abaturage ndetse n’ubuyobozi, dutanga n’umurongo wa telefoni wo guhamagaraho utishyurwa (1357); twashyizeho udusanduku tw’ibitekerezo ku tugari tuzajya dufungurwa n’umuyobozi w’akarere gusa, ku buryo ari twe tuzajya tumenya amakuru ya ruswa muri buri kagari.”
Aya makuru aravugwa muri aka karere ka Rulindo nyuma y’uko hashize iminsi mike harangiye icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa n’akarengane mu gihugu cyose harimo n’aka karere.
Nziza Paccy
