Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi yataye muri yombi umusore witwa Hitimana Zacharie w’imyaka 19, ukekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo ine (140,000Frw) mu nzu y’umuturanyi we witwa Ngabonzima Jean.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze uko ubu bujura bwagenze avuga ati: “Hitimana yahengereye abaturage bagiye gusenga, aragenda aca mu idirishya rya Ngabonzima yibamo aya mafaranga.”
Yakomeje avuga ati “Kugirango afatwe ni abaturage bagize amakenga kuko nyuma y’aho yibiye aya mafaranga, yagendaga agura ibintu by’igiciro bitandukanye birimo imyenda n’inkweto n’ibinyobwa by’ubwoko bunyuranye, agaha bashiki be amafaranga ndetse ngo akaba yaranishyuye umuntu yari abereyemo ideni.”
Akomeza agira ati “Mbese yagaragazaga imyitwarire idasanzwe kubera ayo mafaranga. Ibi rero abaturage batangiye kubyibazaho ndetse babihuza no kuba bari barumvise Ngabozima ataka ko bamwibye, nibwo bagize amakenga batabaza Polisi, iraza isanga asigaranye ibihumbi makumyabiri na bitandatu n’amafaranga magana atatu y’u Rwanda (26,300Frw)”.
CIP Gasasira yahamagariye abantu kutabika amafaranga menshi mu rugo, ahubwo bagakoresha ikoranabuhanga mu bijyanye no kubitsa, kubikuza no guhanahana amafaranga, bakagana banki zikanayababikira, kuko bituma umuntu atagendana amafaranga mu ntoki, bishobora kuba impamvu zakurura abajura. Yanakanguriye abaturarwanda bose kwegera amabanki bakabitsamo amafaranga yabo.
Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku bihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe.
Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda
