Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amateka

Uburinganire buracyakerenswa n’umuco mu Rwanda

Mwalimu Pacifique Malonga (Ifoto/Ububiko)

Nyuma y’inkuru yasohotse mu Mvaho Nshya no muri Panorama, Profesa Malonga yibaza ndetse agaragaza ko mu Rwanda ibyo gukora ibirori by’ubukwe inshuro nyinshi harimo gusaba no gukwa, gushyingirwa mu buyobozi bwa Leta abashyingiwe bagahabwa icyemezo cyo gushyingirwa ari nacyo cyemewe mu mategeko y’u Rwanda, nyuma hakongera hakaba ubundi bukwe bwo mu madini atandukanye nabwo bagahabwa icyemezo cy’idini n’ibirori bya karahabutaka, hakaba no gutwikurura nabyo bitwara akayabo ndetse hari nabongeraho ibyo bita “sendoff cyangwa Kitchen Party” ku bakobwa nabyo bisaba intwererano.

Nyuma y’ibi byose bitabonewe igisubizo ariko byavugishije benshi, Profesa Pacifique Malonga, yongeye kwitegereza, arabaza, aribaza muri bimwe bikorwa mw’izina ry’umuco nyarwanda kubijyanye n’uburinganire. Ati: “Ejobundi narumiwe njyanye n’umugore wanjye nk’abatumirwa b’abanyacyubahiro, dutashye ubukwe bw’inshuti.”

Tugezeyo bati “Profesa wowe ngwino wicare imbere -High table. Uri mu basaza basabwa.”  Umugore bamwereka aho asanga abandi. Icyantangaje ni uko nicaranye n’abandi bagabo barimo se w’umugeni ariko nyina ari inyuma mu bandi bagore!

Sibyo gusa, kuko mu gutanga impano, abageni bagombaga kujya gushakisha aho ba nyina bicaye. Ese kuki batandukanya ba Se na ba Nyina? Babaretse bakicarana? Ubwo si uguhohotera uburinganire? Ni ubusirimu cyangwa ni iterambere?

Prof Malonga kandi agaya ndetse anenga abasaza bajya gusaba umugeni baherekeje umukwe mukuru bakicara ku meza iruhande rw’uwo baherekeje, akavuga ijambo wenyine ntihagire umwunganira, bagataha ntacyo bavuze.

Ibyo asanga atari umuco mwiza ahubwo bisekeje! Profesa Malonga yibaza aho abasore bitwa abasangiza b’amagambo “MC” baza bakavuga amagambo menshi kenshi vuba vuba umuntu atasubiramo icyo biba bigamije? Akihanukira agashyiramo amagambo adafite n’aho ahuriye n’ubukwe abantu batashye. Abantu bambwiye n’abaka amafaranga cyangwa ikiguzi ngo bajye gusaba cyangwa gusabwa abageni.

Ese koko uyu muco cyangwa imikorere irerekeza he? Izagarukira he? Prof Malonga agira inama abanyarwanda ko bagerageza bakiga ibyiza bikanonosorwa, ibikocamye bikagororwa, amazi atararenga inkombe.

Muragahoza amata ku ruhimbi, murakagira inka n’inzuri, ibyo mutanga n’ibisigara !

Prof Malonga, umushakashatsi n’umwanditsi

Email: becos1@yahoo.fr

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities