Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yizera ko umwana w’Imana Yesu Kristo agiye kwirukana abo bahanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Kongo.
Mu mpera z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2021 nibwo igisirikare cya Uganda UPDF gifatanyije na FARDC ya DRC batangije ibitero byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.
Lt. Gen. Muhoozi atangaza ko UPDF na FARDC bamereye nabi ADF ikaba igiye gutsindwa kubera gucumura ku mwana w’Imana na we akaba abahindukiranye.
Mu butumwa bugaragara kuri Tweeter avuga ko ADF yacumuye ku mwana w’Imana ikica abavandimwe babo none Imana ikaba irimo kubibaryozwa.
Yagize ati “ADF yahohoteye Umwana w’Imana, Yesu Kristo, ndetse baca umutwe abavandimwe bacu! Noneho Imana yacu iratuma mu byishyura tuzabakurikirana kugeza ku mpera z’isi mu izina rya Yesu Kristo Umwana w’ikinege w’Imana !!!”
Yongeyeho ati “Mu izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana, Izuka ryonyine n’Ubuzima, Yesu Kristo, Umukiza w’isi, yaje gukiza satani DRC y’Iburasirazuba, Nyogokuru yaramwizeraga kandi yaradukijije twese !! Ibintu byose birwanya Kristo bizavaho!!!”

Aha akaba yanaboneyeho gutangaza ko UPDF yamaze gufata ikibuga cy’indege cya Boga mu ntara ya Ituri.
Ibitero by’ingabo za Uganda kuri ADF byatangiye nyuma y’igitero cy’ibisasu byatewe n’uyu mutwe mu mujyi wa Kampala hagapfa abantubatari bake abandi bagakomereka.
Nshungu Raoul
