Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ababyeyi bakwiye kuba inshuti z’abana kurusha kuba abanyamategeko

Umurisa Iribagiza uhagarariye abana mu karere ka Gasabo asaba ababyeyi kuba abajyanama b'abana aho kubabera abanyamategeko gusa (Photo/Scovia)

Mutesi Scovia

Abana bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali basaba ababyeyi babo kubabera inshuti aho kubabera abanyamategeko. Babasaba kugira umwanya wo kumva ibitekekerezo byabo, bakababera abajyanama aho kubahatira kumva ibyo babategeka.

Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abana bahagariye abandi mu karere ka Nyarugenge, banatumira abahagariye abandi mu tundi turere tw’Umujyi wa Kigali aho baganira uko hafatwa ingamba mu kwirinda  ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane inda mu bangavu.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, uhagariye abana mu karere ka Gasabo, Iribagiza Umurisa, avuga ko  ababyeyi bakwiye kuba inshuti z’abana kurusha kuba abanyamategeko babo.

Iribagiza yagize ati “ababyeyi bacu bakwiye kutubera inshuti, bakatubera ababyeyi kuruta kuba abanyategeko, aho umwana ahora avuga ngo Papa cyangwa Mama aranyica. Uba utabasha kumwisanzuraho kubera ko igihe cyose agutegeka ibyo ukora atakugishije inama, ngo akwereke n’ibyiza byabyo, agahora avuga ngo ndagutegetse nutabikora urambona.

Ariko iyo ari inshuti yawe umubwira buri kimwe, akabona uko akugira  inama, bituma akurinda n’abagushuka. Ibyo na byo ni bumwe mu buryo bwafasha mu kwirinda ibishuko harimo n’izo nda mu bangavu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije ushinzwe imibereho myiza Ndayisenga Jean Marie Vianney, avuga ko kuba hari ingamba nyinshi zashyizweho mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana ari kimwe mu bizaca inda ziterwa abangavu.

Yagize ati “Hashyizweho ingamba zihamye zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana harimo no guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda, usanga n’uwakoze icyo cyaha ntabihaniwe.

Hariho gahunda yo gutanga amakuru uhereye ku mudugudu, aho tumenya ko umwana atakiga cyangwa afitanye ibibazo n’ababyeyi be ku buryo kubona amakuru ari kimwe, ariko n’ababyeyi bakwiye kwita ku bana, bakabaginiriza bakabatinyuka, bakisanzura, nibwo umubyeyi amenya uko umwana yitwara kuko ni inshuti ye.”

Ndayisenga yakomeje avuga ko ababyeyi bafatanyije n’abana ndetse n’inzego zitandukanye bazabigeraho. Avuga kandi ko  ibiganiro bahaye abana ari inama bazageza kuri bagenzi babo hamwe n’imiryango itari ya Leta nk’uko ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) ribafasha hamwe n’indi miryango itandukanye.

Inda ziterwa abangavu byakomeje kumvikana nk’ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda aho umwaka wa 2016 abagera ku bihumbi cumi na birirwi magana atanu (17,500) babyaye,  mu gihe kugeza ubu nk’uko bitangazwa na CLADHO abagabo bagera ku ijana ari bo bonyine bamaze gufungirwa gusambanya abana bakabatera inda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije ushinzwe imibereho myiza Ndayisenga Jean Marie Vianney (Photo/Scovia)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities