Binyuze mu mushinga uharanira kugaragaza no guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona (Improving the situation of persons with deafblindness in Rwanda), imiryango itatu y’abafite ubumuga; Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB), Umuryango w’Ubumwe bw’Abatumva ntibavuge (RNUD), hamwe n’Umuryango w’Abagore batumva ntibavuge ( RNADW) itewe impungenge no kutitabwaho k’ururimi rw’amarenga yo mu biganza (tactile sign language) rukoreshwa n’abafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona.
Kuva uyu mushinga watangira mu 2011 kugeza ubu, mu Rwanda hamaze kugaragara abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona bagera ku 130, mu gihe hagikomeje igikorwa cyo gushaka n’abandi.
Gusa ariko usanga aba bantu bafite imbogamizi nyinshi zitandukanye, ikomeye muri zo akaba ari ukubura uburyo bwo guhanahana amakuru n’abandi (communication), kuko ururimi rw’amarenga yo mu biganza (Tactile sign language) rukoreshwa n’abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona usanga bo ubwabo abaruzi ari bake, ariko n’abaruzi bakabura abo baruvugana, kuko umuryango nyarwanda utaritabira kwiga no kumenya uru rurimi.
Imbogamizi zihari
- Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona bahera mu bwigunge, kuko usanga umubare munini baba batazi ururimi rw’amarenga yo mu biganza, kugirango babashe gusabana n’abandi no guhanahana amakuru.
- Biracyagoranye ku bantu bafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona kugezwaho gahunda zitandukanye, kubera kutamenyekana k’urwo rurimi mu muryango nyarwanda no mu nzego zitandukanye za Leta.
- Kuba nta kigo cya Leta cyangwa ikigenga gihari gishobora gufasha abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutavuga, ndetse n’abandi babyifuza, cyane cyane abo mu miryango yabo, kwiga ururimi rw’amarenga yo mu biganza (tactile sign language).
- Abagize imiryango y’abafite ubumuga bukomatanije bwo kutumva no kutabona ndetse n’abagize umuryango mugari muri rusange, ntibaritabira kwiga no kumenya uru rurimi rw’amarenga yo mu biganza.
Mu rwego rwo kurushaho gufasha abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona no kumenyekanisha ururimi rw’amarenga yo mu biganza, binyuze mu mushinga ‘Improving the situation of persons with deafblindness in Rwanda’, ushyirwa mu bikorwa n’imiryango itatu y’abafite ubumuga; harimo harakorwa igitabo kizifashishwa mu kwigisha uru rurimi rw’amarenga yo mu biganza.
Igendeye ku mbogamizi zitandukanye, abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, imiryango itatu y’abafite ubumuga ibakorera ubuvugizi irasaba ibi bikurikira:
- Icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, kwemerwa nk’icyiciro cy’ubumuga cyihariye mu Rwanda.
- Urwego rwa Leta rufite mu nshingano uburezi, rugomba gutangira gutekereza ku myigire y’abana bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, kuko kugeza ubu ntaho bashobora kwiga.
- Abagize umuryango nyarwanda, kumenya no gusobanukirwa ubuzima n’uburenganzira bw’abafite ubumuga, kugira ngo ihezwa n’ihohoterwa rikorerwa abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona
- Inzego za Leta zifite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage, kwita ku bafite ubumuga bukomatanyije baturuka mu miryango ikennye, bakeneye ubufasha bwihariye burimo ubuvuzi n’inyunganirangingo.
Panorama

Bimwe mu bimenyetso by’amarenga yo mu biganza (Photo/Courtesy)
