Abasenateri, bamwe mu Baminisitiri, Abadepite, ba Guverineri n’abo mu mitwe ya politiki bamaze amasaha atandatu mu nama nyunguranabitekerezo muri Sena baganira ku nzitizi zikiriho zibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’AMAHAME REMEZO agenga imiyoborere ya Leta y’u Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko amateka y’u Rwanda atavugwa kimwe abangamiye ihame rya mbere ryo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo.
Iyi nama yatumijwe na Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ya Sena hagendewe ku cyuho Abasenateri basanze mu nzego zinyuranye mu bijyanye no gushyira mu bikorwa aya mahame remezo, by’umwihariko kuba abantu benshi barimo n’abayobozi bagakwiye kuyubahiriza batayazi.
Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, avuga ko hari ibibazo nka bibiri bituma ingengabitekerezo ya Jenoside itaranduka burundu. Muri byo hari uruhare rw’abantu bakuze bakuriye mu ngengabitekerezo, bayibamo ubu banayikwirakwiza mu bana.
Ku ngingo ya kabiri, Dr Bizimana yagize ati “Haracyari ikibazo cyo kuba Abanyarwanda tutarumva ngo tunemere amateka y’igihugu cyacu kimwe, ndetse rimwe na rimwe n’uyavuze uko ateye hari n’ibimenyetso ugasanga hari abatabyemera gutyo. Rimwe na rimwe bakagufata nk’ ‘umuhezanguni’ (extremist) kubera ko ugaragaza uko amateka ameze.”
Avuga ko niba abantu batemera uko amateka yagenze kuko bifite ukuri ‘facts’, ngo ntibizashoboka ko ikibazo k’ingengabitekerezo ya Jenoside kiranduka kuko ishingiye ku mateka mabi.
Yongeyeho ko yishimira ko itegeko ry’ingengabitekerezo ya Jenoside Umutwe w’Abadepite washyigikiye ko rihamaho ndetse rikavugururwa rikaba n’itegeko ryihariye, rikazanozwa kuko ngo usanga itegeko rivuga ko ingengabitekerezo ihanwa iyo uwayigaragayeho abikoreye mu ruhame bigatuma ababibwira abana ku ishyiga badakurikiranwa.
Abandi Dr Bizimana avuga ko bakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ari abahamwe n’ibyaha bakatiwe n’inkiko Gacaca ubu bakidegembya batararangiza ibihano, ngo bagenda banabeshya ko barengana ko babeshyewe.
Amahame Remezo ari mu Ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga, akaba ari atandatu, mu magambo make ni ihame ryo Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragariramo byose; Kurandurana n’imizi amacakubiri ashingiye ku bwoko, akarere n’ibindi no gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda; gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize; Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya politiki binyuranye.
Hari kandi uburinganire bw’Abanyarwanda bose n’ubw’abagore n’abagabo, ibyo bigashimangirwa n’uko abagore bagira nibura mirongo itatu ku ijana by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo; Kubaka Leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo; no Gushaka buri gihe umuti w’ibibazo mu nzira y’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye.
Hon Senateri Sindikubwabo Jean Népomuscène uyobora Komisiyo ya Politiki ya Sena abivuga avuga ko amahame remezo nta na rimwe ribanza cyangwa ngo riheruke, yose arangana, ayagereranya n’umuti n’urukingo ku mibanire myiza n’imitegekere myiza y’igihugu.
Yagize ati “Ikitwa ihame ubundi ntikigibwaho impaka, abantu baba barangije kukemeranyaho, baricara bakavuga bati iki ni ihame, igihe bataragihindura ntibagica iruhande…Abakiristu Gatolika bafite uko bemera bakavuga ngo ‘Ndemera runaka, iyo uvuze ngo ndemera Imana Patiri, ndemere, ndemera…ni ukuva ngo uba ubyemera nta kubica ku ruhande, n’amahame rero akaba noneho ari na remezo ni ukuvuga ngo ibi bintu twabyeranyijeho ni ibyacu bikwiye kutuyobora mu byo dukora byose.”
Yongeyeho ko basanze hari abasa n’ababana na nayo wenda ntibayace ku ruhande, ariko batayazi, ngo ariko no kuyaca ku ruhande birashoboka kuko umuntu ntayabona.
Ati “Kuri jye nk’umuganga, mbibona (amahame remezo) nk’umuti w’ibibazo twanyuzemo nkanabibonamo urukingo rukwiye kuba rudukingira kugira ngo tutazabisubiramo, nkanabonamo ko ari nk’umurongo twese dukwiye kugenderamo yaba mu mategeko, muri politiki, gahunda zose, n’aho turimo kunywa bierre (n’abanywa amazi na fanta) akwiye kuba aturanga.”
Prof. Shyaka Anastase Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), yatanze ikiganiro kirimo ubushakashatsi bwakozwe n’iki kigo cyakoze ku buryo abaturage bumva imiyoborere (Governance Scorecard) ndetse akabihuza n’imwe mu mibare y’ubushakashatsi bw’ibigo nka Komisiyo yo kurwanya Jenoside, Minisiteri y’Ubutabera, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ahanini bitewe n’ihame remezo runaka.
Ku ihame rijyanye no kurwanya Jenoside bijyana n’ubumwe bw’Abanyarwanda, Prof Shyaka yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko kuva muri 1995 kugeza muri 2015, ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse kugera kuri 83,9%, ibirego by’ingangabitekerezo Leta yabitsindaga kuri 73% ariko ubu ngo ibitsinda hejuru ya 80%, Guhana ingengabitekerezo biri kuri 87,1% hagendewe ku mibare y’Urukiko rw’Ikirenga naho kwiyumvamo Ubunyarwanda biri kuri 98% mu gihe ubwiyunge buri kuri 92,6%.
Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Mukagashugi Agnes yavuze ko nubwo bifuza ko 17% by’abagifite ingengabitekerezo na bo bivaho burundu, ngo bo babona amadosiye y’ibyaha by’ingengabitekerezo arushaho kwiyongera, kuko ngo mu mwaka wa 2012 bakiriye dosiye 190 z’abakurikiranyweho icyo cyaha, ariko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2016/17 bakiriye dosiye 319, muri yo amadosiye 200 yagejejwe mu nkiko, naho 106 arashyingurwa ku bwo kubura ibimenyetso.
Ati “Imbogamizi tugihura na zo ni uko itegeko rihana icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nay o bisaba ko kugira ngo akurikiranwe icyaha kigomba kuba cyakorewe mu ruhamwe, aha ikifuzo cy’Ubushinjacyaha n’izindi nzego zibikurikirana ni uko ikintu ‘URUHAME’ cyavaho, igihe icyaha cyakozwe hari ibimenyetso ntibyitwaze ngo yagiye ku gasozi ngo yitwaze ngo nabivugiye ku ishyiga…”
Yavuze ko inzego zose zigomba gufatanya kugira ngo abakatiwe n’inkiko Gacaca ntibarangize ibihano bafatwa, kuko ngo iyo hatarangijwe ibihano ubutabera buba bucagase.
Isoko y’inkuru: Umuseke.rw

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere (Ifoto/Umuseke)

Hon Senateri Dr Sindikubwabo Jean Népomuscène uyobora Komisiyo ya Politiki ya Sena (Ifoto/Umuseke)

Inteko rusange ya sena mu kiganiro nyunguranabitekerezo (Ifoto/Umuseke)
