Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Amazina yahabwa abami mu Rwanda n’inshingano zabo

Mu mitegekere ya buri gihugu cyangwa buri ngoma, habamo impinduka mu miyoboerere, hakagira bimwe mu bikurwamo n’ibyongerwamo. Nyuma y’inkuru twabagejeho “Impamvu amwe mu mazina y’ubwami yakuwe ku itonde ry’abami mu Rwanda – Panorama” https://panorama.rw/index.php/2022/04/27/impamvu-amwe-mu-mazina-yubwami-yakuwe-ku-itonde-ryabami-mu-rwanda/, tugiye kugaruka ku mazina yasigayeho n’uko abami bayitwaga basimburanye n’inshingano bari bafite na bimwe mu byo batari bemerewe.

Mutara I Semugeshi ku ngoma ye ahasaga 1543-1576 yakoze impinduka nyinshi mu mitegekere mu Rwanda. Nyuma yo gukura ku itonde ry’abami b’u Rwanda Ndahiro, Ruganzu na Nsoro hasigaye amazina nka Cyilima, Kigeli, Mibambwe, Yuhi na Mutara ryari ryongeweho risimbura ayavanwe ku itonde.

Uko abami bagombaga gusimburana

Ba Mutara basimburwaga na ba Kigeli, ba Kigeli na bo bagasimburwa na ba Mibambwe na ho Mibambwe bagasimburwa na ba Yuhi ndetse na Cyilima. Ibi nubwo byakozwe gutya hari abami bari barahawe amwe muri aya mazina uretse Mutara babayeho ariko uyu Mwami Semugeshi yayarekeyeho hanyuma agenda aha abazayitwa inshingano zitandukanye.

Amazina yahabwa abami n’ibyo babaga bashinzwe 

Abami bitwaga ba Mutara na ba Cyilima babaga babaga ari abami bashinzwe ibyo ubworozi bw’inka, akaba ari na bo babaga bashinzwe gutegura inzira y’ishora tuzagarukaho tuvuga ku nzira z’ubwiru.

Abami bitwaga ba Kigeli na Mibambwe babaga ari abami b’intambara no kwagura igihugu. Abami bitwaga ba Yuhi babaga ari abami b’umuriro, bashinzwe kubungabunga ingoma ikaramba nabo bakaba abami bari bashishinzwe ubworozi bw’inka.

Ku mabwiriza yari yaratanzwe n’abiru dore ibyo abami bahabwaga aya mazina bari bemerewe gukora nibyo batari bemerewe

Abami bahabwaga amazina ya Mutara na Cyilima bagombaga gutura mu Nduga cyangwa mu Bwanacyambwe bakambuka umugezi wa Nyabarongo rimwe bagiye gukora inzira y’ishora. Abami bitwaga ba Kigeli naba Mibambwe, kuko bari abami b’intambara, bagombaga kujya aho ariho hose mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo. Abami bitwaga ba Yuhi babwirwaga n’ubwiru ko bagomba gutura mu Nduga ntibazigere bambuka umugezi wa Nyabarongo.

Buri mwami wimaga ingoma yahabwa izina rigezweho ku ruherekane rw’itonde ry’amazina y’abami ryagenwaga n’Abiru agahita anafata inshingano uwitwaga iryo zina yabaga afite.

Nyuma y’uko Mutara I Semugeshi agiriye ku ngoma dore uko abami b’u Rwanda 14 banyuma basimburanye ku ngoma hakurikijwe amazina yabo:

Mutara I Semugeshi 1543-1576, Kigeli II Nyamuheshera 1576-1609, Mibambwe II Gisanura 1609-1642, Yuhi III Mazimpaka 1642-1675, Cyilima II Rujugira 1645-1708, Kigeli III Ndabarasa 1708-1741, Mibambwe III Sentabyo 1741-1746, Yuhi IV Gahindiro 1746-1802, Mutara II Rwogera1802-1853, Kigeli IV Rwabugiri 1853-1895, Mibambwe IV Rutalindwa 1895-96, Yuhi V Musinga 1896-1931, Mutara III Rudahigwa 1931-1959 na Kigeli V Ndahindurwa 1960.

Tubibutse ko umwami wa mbere wayoboye u Rwanda ari Gihanga I Ngomijana 1091-1124 naho uwanyuma akaba ari Kigeli V Ndahindurwa 1959-1960; hagakurikiraho Repubulika. Mu nkuru yacu itaha tukazagaruka ku nzira z’ubwiru uko ari 18.

Rukundo Eroge

1 Comment

1 Comment

  1. Nshimiyimana Emmanuel

    March 28, 2024 at 13:37

    Abami bayoboye urwanda,bari mu mpushya 3 arizo:Ibimanuka,umushumi ndetse n’ibitekerezo.

Leave a Reply

Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities