Umukino wa mbere wa kimwe cya kane wahuje ikipe ya APR FC na Espoir FC yo mu ka Rusizi, wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye warangiye ku ntsinzi ya APR FC ky igitego 1-0.
Uyu mukino ntiwari ushyushye cyane n’ubwo APR FC yahishije amahirwe menshi. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0. Ku munota wa 43 w’igice cya kabiri nibwo Ombolenga Fitina yabonye igitego kimwe rukumbu cya APR FC umukino urangira ari ubusa ku busa.
Mu yindi mikino yabaye ni uko AS Kigali yatsinze itababariye ikipe ya Rayon Sports ibitego 3-1; Gasogi FC yanyagiye Musanze FC ibitego 4-1 byatumye umutoza wa Musanze FC, Sendinga Innocent yirukanirwa ku kibuga. Ikipe ya Gorilla FC yihanije Etincelles FC iyitsinda ibitego 4-2.
Iyi ni imikino ya ¼ cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda “Primus National League 2020-2021.
Rukundo Eroge













































































































































































