Ni ku kiyaga cya Mirayi. Urasanga umurima munini urimo, ku mutwe wawo, urutoki rutoshye cyane cyane nk’aho ari mu mvura yo mukwezi kwa kane. Umwanutse gato urabona ikizenga kinini (Valley dam) kirimo amazi. Nta kindi ni ikijyana amazi mu murima. Hepfo gato hari umurima munini w’imbuto z’amacunga atangiye kwera, imyembe, avoka n’indimu. Agace kose unyuzemo usanga impombo zitwara amazi. Nta kindi zimaze ni ukuhira iyo mirima yose.
Akarere ka Bugesera ni agace kagizwe n’imirambi bituma karangwamo imvura nke ariko kakaba gakize ku mazi kuko gafite ibyaga ikenda, kakaba kandi gakikijwe n’imigezi itatu. Abashoboye kugera ku buryo bwo kuhira imyaka, usanga bakungahaye kuko beza igihe cyose kuko amazi aba ari hafi yabo. Ubu buryo ntibugondwa n’umuntu ubonetse wese, kuko buhenze.
Shyaka William Bakunda, ni umuhinzi ntangarugero wo mu murenge wa Gashora, mu kagari ka Biryogo, hafi y’ikiyaga cya Mirayi, avuga ko uburyo bwo kuhira imyaka bishoboka cyane iyo umuntu afite amazi hafi ariko kandi bigasaba kwihangana.
Agira ati “Ntangira nateye imbuto kuri hegitari eshashatu, byonyine gushyiramo uburyo bwo kuhira byantwaye miliyoni zigera ku icumi z’amafaranga y’u Rwanda. Kubona umusaruro byasabye ko twihangana imyaka ine. Byose byorohejwe no kuba dufite ikiyaga hafi y’imirima, icyaduhenze ni ugucukura idamu idufasha gukwirakwiza amazi mu mirima.”
Shyaka avuga ko kugira ngo nibura umuntu atunganye hegitari imwe na bwo aturiye amazi, byamutwara amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri kandi na bwo ubutaka ari ubwe, avuga kandi ko Leta hari ibikoresho by’ibanze itanga ku binjiye muri iyo mishinga n’ubwo we yari afite ahandi akura.
Ndagijimana utuye mu karere ka Bugesera, avuga ko uburyo bwo kuhira ari bwiza kuko iyo aciye ku bihingwa buhiye abona bitoshye cyane kandi akarere kabo karangwamo imvura nke. Avuga ko yakurikiranye agasanga atapfa kubyigondera kuko bisaba ubushobozi buhambaye cyane cyane ku bantu bafite imirima kure y’amazi.
Agira ati “Iyo urebye ubu buryo ni bwiza pe, ariko ntibwapfa gushoborwa na buri wese. Abahinga mu bishanga bashobora kuhira imyaka yabo, na ho abahinga imusozi simpamya ko udafite amafaranga menshi wabishobora. Mbona bihenze bisaba abakire…”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 30 Ugushyingo 2018, yatangaje ko imishinga yo kuhira imyaka atari imishinga yoroshye, ku buryo abaturage bose bayikora biboroheye.
“Kuhira ni ibintu bihenze, turatekereza ko Bugesera yaba ikigega cya Kigali ku buryo mu myaka itandatu twifuza kubyaza umusaruro ibiyaga biri mu karere, tukuhira ku misozi, tukareba ko Bugesera yareka gucungira ku mvura n’ubwo ibihe byaba bibi abaturage bagakomeza bagahinga.
Akomeza agira ati “Birumvikana ko ubu ukora gahunda yo kuhira imyaka ari uwifite. Ariko muri gahunda tuzafatanya na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, abantu benshi bizabageraho ku buryo n’abamikoro make twumva batazasigara inyuma.”
Ku bijyanye n’uko ubutaka bwuhirwa ari buto kandi n’ababukora ari bake, Mutabazi agira ati “Icyo duhiga si hegirati zahinzwe ubu turahiga ubusaruro kuri hegitari, dukeneye umusaruro kurusha ubutaka buhinzwe.”
Mu mihigo y’Akarere ka Bugesera 2018/2019 hateganyijwe ko hazongerwa umusaruro ukomoka ku rutoki nibura toni 18 kuri hegitari imwe.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu tugize intara y’Iburasirazuba, gaherereye mu majyepfo ashyira Iburasirazuba, duhereye kuri ku ibarura rusange ry’abaturage rya 2012, Akarere ka Bugesera gatuwe n’Abaturage 361,914.
Mu Karere ka Bugesera ubuhinzi bukorwa n’abaturage basaga 80 ku ijana. Aka karere kagizwe n’imirambi, igihe kinini kiharirwa n’izuba. Ibihingwa byihanganira agace gashyuha ni byo byibandwaho.
Rwanyange Rene Anthere

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard (Ifoto/Panorama)

Zimwe mu mbuto ziri mu murima wa Shyaka William ukoresha uburyo bwo kuhira (Ifoto/Panorama)

Urutoki rwa Shyaka William ruri i Gashora haruguru y’ikiyaga cya Mirayi rubeshejweho no kuhirwa (Ifoto/Panorama)
