Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gasabo: Abanyeshuri ba APAER barahiriye kudatatira “Ndi Umunyarwanda”

Abanyeshuri ba APAER Rusororo barahirira gusigasira amahame n'indangagaciro bya Ndi Umunyarwanda (Ifoto/Panorama)

Kudatatira igihango binyuze mu ndahiro “Ndi Umunyarwanda kandi nzabiharanira” ni igihango abanyeshuri ba APER Nyandungu bagize hagati yabo nyuma yo guhabwa ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Ku wa gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, hatangijwe gahunda y’ibiganiro mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu kuri Ndi Umunyarwanda, binyuze mu kwezi kwa YURI “YURI Month” byateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta w’Urubyiruko ruharanira kugira uruhare mu kwesa imihigo (YURI).

Ibi biganiro bizamara ukwezi byatangirijwe mu karere ka Gasabo muri APAER Rusororo, byatumye abanyeshuri bafata umuhigo wo kudatatira Ndi Umunyarwanda, no guharanira igikomeza ubumwe bw’abanyarwanda baca ukubiri n’ibishobora kubatanya.

Ibi biganiro byahawe abanyeshuri bo muri APAER bagera kuri 707 barimo abakobwa 344 n’abahungu 363; byanakurikiranywe kandi n’abarezi babo. Muri abo banyeshuri bose, 404 biga baba mu kigo abasigaye bakiga bataha iwabo.

Abanyeshuri bishimira ibiganiro bahawe ko bungutse byinshi bigomba kubafasha mu rugendo rw’ubuzima kandi bagomba no gufasha bagenzi babo kwiyubakamo Ndi Umunyarwanda.

Uwanziga Olivah, akomoka mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi; yiga mu mwaka wa kane mu icungamutungo. Avuga ko yungutse byinshi birimo kuba umunyarwanda nyawe uzira amacakubiri n’ibindi byose byagusha igihugu mu icuraburindi.

Agira ati “Nongeye kwiga indagagaciro z’umunyarwanda nyawe zirimo gukunda igihugu, kugira ubupfura, gukunda umurimo n’izindi. Nafashe ingamba zo gukomeza kuzisigasira no kwirinda ibibi bishobora kundangaza.”

Kubwayesu Nowa, akomoka mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Munyaga; yiga mu mwaka wa kane muri APAER. Avuga ko yungutse byinshi mu isomo rya Ndi umunyarwanda birimo gukunda igihugu, kugikorera no kucyitangira bibaye ngombwa.

Ati “Tugomba guharanira guhesha ishema igihugu cyacu duharanira ko gitera imbere. Ntidukwiye gutezuka ku ntego twihaye nk’abanyarwanda. Indahiro yacu ni igihango n’igihugu.”

Bayiringire Seth ni umuyobozi wa APAER. Avuga ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda byongera gushishikariza abantu bose muri rusange, ariko cyane cyane urubyiruko, kwibonamo indangagaciro zo kwibunamo umunyarwanda no guharanira kugira igihugu kitarangwamo amacakubiri.

Asaba abanyeshuri gufata iya mbere bakigishanya ahagati yabo ariko kandi bakigisha n’ababyeyi. Ati “Mubijyane mubyigishe ababyeyi banyu, muhindure abakiboshywe n’imyumvire mibi, mwange inyigisho zibagusha mu kibi, kugira ngo muzabeho mu gihugu cyiza iteka ryose.”

Avuga ko abana baturuka mu miryango yabaye mu mateka yaranze u rwanda ariko icyiza ari uko urubyiruko rwumva vuba ariko kandi banabona ubuhamya ko hari mu babyeyi barangwa n’imyumvire mibi, bakabafasha babaha inyigisho zibafasha guhinduka.

Ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byatanzwe kuri APAER ahafunguriwe gahunda ya YURI Month, bizakomeza no mu tundi turere cumi na dutandatu (16) twatonyijwe, bitangwe mu bigo mirongo itandatu na birindwi (67), kikazasozwa ku wa 20 Kamena 2018. Ku itariki 13 na 15 Kanama 2018, ibyo biganiro bizatangirwa rimwe muri utwo turere twatoranyijwe.

Rene Anthere Rwanyange

Abanyeshuri ba APAER bakurikirana ibiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda (Ifoto/Panorama)

Gukurikirana ibibazo byatangwaga n’abanyeshuri byarebaga buri wese mu batanze ibiganiro (Ifoto/Panorama)

Bayiringire Seth ni umuyobozi wa APAER (Ifoto/Panorama)

Uwanziga Olivah, Umunyeshuri muri APAER avuga ko yungutse byinshi bizamufasha mu gusigasira gahunda ya Ndi Umunyarwanda (Ifoto/Panorama)

Kubwayesu Nowa, Umunyeshuri wiga muri APAER asaba ababyeyi n’abandi basobanukiwe amateka y’u Rwanda kujya bafata umwanya wo kuganiriza abana kugira ngo hatazagira ubashyiramo imico mibi (Ifoto/Panorama)

Ifoto y’Urwibutso ku bahagarariye YURI, Abarezi n’abanyeshuri bahagagarariye abandi muri APAER Rusororo (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities