“Kugaruka aho tuvuka tukagira uruhare mu mibereho y’abahatuye n’iterambere ry’akarere ni imwe mu ntego z’Ihuriro ryacu, ni yo mpamvu turi hano uyu munsi.”
Aya ni amwe mu magambo yatangajwe n’uhagarariye Abanyagatsibo baba hanze y’Akarere, ubwo batangizaga igikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 14 Gicurasi 2016, Abahagarariye ihuriro ry’Abanyagatsibo bakore hanze y’imbibi z’akarere, Gatsibo B&S Community, bifatanije n’abaturage batuye umudugudu wa Rebero, Akagari ka Bugarama, Umurenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo, batangiza igikorwa cyo kubakira umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzu yatangijwe kubakwa izaba ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyoni enye n’eshanu, ikingishijwe inzu z’ibyuma, ifite ikigega cy’amazi, kandi ifite ubwiherero, aho gukarabira n’igikoni. Izaba yubatse mu bikoresho bikomeye.
Kabagwira Beatrice, umugenerwabikorwa urimo kubakirwa, yatangarije abitabiriye umuganda w’uwo munsi ko anejejwe cyane n’inkunga bamuteye. “Ndashima Imana cyane, Imana ibampere umugisha kandi yongereho n’undi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, yashimiye abagize Gatsibo B&S Community, umutima w’urukundo ubaranga.
“Uyu mutima ubaranga ukwiye kuba isomo rikomeye ku banyagatsibo. Ibi ni ibintu bidasanzwe kuko muratwigisha kwigira. Aya mafaranga mutanze si uko mukize bya mirenge, si n’inkunga nk’izo tumenyereye, ahubwo ni uko hari ibyo mwigomye kugira ngo mufashe Akarere ka Gatsibo muri gahunda yo gufasha abatishoboye. Akarere kiteguye gufatanya namwe…”
Umyobozi wa Gatsibo B&S Community, Gapira Aloys, yasabye abaturage kutabona urwango muri mugenzi wabo wubakiwe, kuko bakwiye kubiba urukundo hagati yabo, bakimika icyiza kuko ikibi kibatanya.
Abasaba kwirinda ibikorwa by’urugomo, aho usanga inzu z’abacitse ku icumu rya Jenoside aterwaho amabuye, bashyira imyanda mu rugo cyangwa se basiga amazirantoki ku miryango. “Ibyo bikorwa n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri uyu mudugudu musabwa kuyirwanya mwivuye inyuma. Igikorwa nk’iki kije kibasanga ni iterambere mu mudugudu wanyu.”
Akarere ka Gatsibo gafite inshingano yo gusana inzu zishaje no kubaka izindi nshya zigera kuri 400 yabaruwe . Hamaze gutunganywa 15 iyatangijwe uyu munsi ikaba iya 16. Harubakwa inzu zifite igihe kirambye ku bufatanye n’Inkeragutabara.
Umudugudu wa Rebero uri ku muhanda munini uvuye i Kiziguro ugana ku gishanga cya Ntende. Utuwe n’abaturage 1518, bari mu miryango 319. Uretse ikibazo cy’uwo muturage kitari kiboroheye, bafite imbogamizi y’uko amazi meza ari imbonekarimwe, kandi hari abadafite umuriro w’amashanyarazi kandi bayakeneye.
Rene Anthere

Hatangizwa igikorwa cyo kubakira utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye i Bugarama mu murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo

Igikorwa cyo gusiza ikibanza cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Hon Kantengwa Yuliyana, Angelina Muganza, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, abibumbiye muri Gatsibo B&S Community n’umugenerwabikorwa

Iyi nzu umugenerwabikorwa asanzwe acumbitsemo ku nshuro ya mbere yaraguye, iyakabiri ntiyubakwa ngo irangizwe, ubu yari igeze aho yashobora kugwa

Umugenerwabikorwa, Kabagwira Beatrice, yahawe ibahasha izamufasha kwitegura akambara neza umunsi wo gutaha inzu.

Kabagwira Beatrice yishimanye n’abaje kumwubakira. Aha yacinyaga umudiho na Angelina Muganza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, aganira n’abaturage bitabiriye umuganda mu mudugudu wa Rebero.

Gapira Aloys, Perezida wa Gatsibo B&S Community ageza ijambo ku batuye umudugudu wa Rebero.

Abagize Gatsibo B&S Community basiza ikibanza cyo kubakamo inzu.
