Panorama
Abaturage bo mu kagari ka Gihuta, Umurenge wa Rugarama, mu karere ka Gatsibo, barashima uruhare Inteko z’abaturage zifite mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse zikabagira inama z’uburyo bakwiriye kubana neza, no kwirinda amakimbirane atandukanye. Baravuga ko byatumye imanza bamwe muri abo baturage bajyanaga mu nzego z’ubutabera nko mu Bunzi no mu nkiko zigabanyuka.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, ibi babitangaje ku itariki ya 20 Gashyantare 2018, ubwo bari mu Nteko rusange y’abaturage y’aka kagari isanzwe iba kuri uwo munsi.
Ni Inteko yari yitabiriwe kandi n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukorera mu Ntara y’Uburasirazuba, bukaba bwarabaganiriye ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.
Umukuru wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’ Uburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira, yabaganirije ku ngingo zitandukanye zirimo uko bajya bicungira umutekano, buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we.
Yababwiye ko ibyiza ari ugukumira ibyaha bitaraba, abafitanye ibibazo bagafatanya n’abaturanyi babo n’inshuti nsetse n’Inteko z’abaturage kubikemura mu mahoro; aho kubijyana mu nkiko kuko bituma batakaza umwanya ndetse n’imitungo.
Yababwiye kandi ko bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano w’igihugu cyane cyane batanga amakuru ku nzego z’umutekano n’izindi, kugira ngo habeho gukumira. Anabashimira uburyo bikemurira ibibazo bitandukanye binyuze muri izi nteko.
ACP Rutaganira, yanabashimiye ubufatanye n’imibarire myiza iri hagati yabo na Polisi y’u Rwanda. Yabashimimiye uruhare bagaragaje, ubwo bo ubwabo, bagaragaje igitekerezo cyiza cyo kubakira abapolisi amacumbi n’ibiro ikoreramo muri uyu murenge, hanyuma banabishyira mu bikorwa.
Umuyobozi w’akagari ka Gihuta, Ruzindana Jean Claude, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba bakorana neza mu bikorwa bitandukanye, birimo kwibungabungira umutekano ndetse n’ibindi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri aka kagari.
Yavuze ko izi nteko z’abaturage zabafashije cyane kuko zagiye zikemura ibibazo byinshi. Yagize ati: “iyo umuturage azanye ikibazo muri iyi nteko, biratworohera, kuko abacamanza baba abaturanyi be, abavandimwe ndetse n’inshuti; ku buryo ikibazo cye gihita gikemukira aho. Iyo kidakemutse, ni bwo nk’abayobozi dushobora kubigiramo uruhare.”
Iyi nteko yari yitabiriwe n’abaturage bagera kuri 500, bakaba bariyemeje guca burundu amakimbirane n’ibindi bibazo bashobora guhura na byo, kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano ndetse no kwitabira gahunda zose za Leta zigamije imibereho myiza yabo.
