Nadine Evelyne Umubyeyi
Akarere ka Gatsibo gaherereye mu ntara y’Iburasirazuba, kari mu turere tugaragaramo ikibazo cy’umubare muto w’abatanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuel de Sante). Benshi mu batuye mu mirenge y’aka karere bemeza ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo, ari ubwinshi bw’abagize umuryango ku buryo habura ubushobozi bwo ku bishyurira bose kubera ko imwe mu miryango ikennye.
Rwabuneza Augustin ukorera mu isoko rya Rwagitima mu murenge wa Rugarama, asobanura uko ubwinshi bw’abagize umuryango buba inzitizi mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Ati “Kudatanga mituweli akenshi bigaragara ku miryango ifite abantu benshi. Usanga umusanzu utabonekera rimwe, bityo umuryango ukazajya kwegeranya amafaranga yose usabwa igihe cyararenze.”
Yongeyeho ko hari n’imiryango iba ifite abana babasha kwitangira ubwisungane, ariko bakazitirwa n’uko hasabwa gutanga umusanzu w’abagize umuryango wose. Ati “Iyo umwe mu bagize umuryango ahuye n’iki kibazo cyo kutagwiza umusanzu usabwa umuryango wose, akenshi ahitamo kubyihorera. Bityo umuryango wose na we ubwe bakabaho nta bwisungane, bagorwa no kwivuza kuko icyo gihe bibahenda.”
Iki kibazo unagisanga mu murenge wa Kiziguro na wo ubarizwa mu karere ka Gatsibo. Hose impamvu nyamukuru itera ukutitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza bayihurizaho, bagaruka k’ubwinshi bw’abagize umuryango bifitanye isano no kutubahiriza gahunda yo kuboneza urubyaro (Planning Familial), ari na cyo kizamura umubare w’abagize umuryango.
Kampire Immaculée wivuriza ku kigo Nderabuzima cya Kiziguro asobanura uko ho byifashe. Yagize ati “Hano iwacu ho ni ivuriro ry’Abihayimana. Uburyo bwo kuboneza urubyaro buhari ni ubwa kamere gusa. Abaturage rero ntabwo bitworohera kubuhitamo, ugasanga ingo nyinshi ziri mu bukene buterwa n’ubwinshi bw’abana, ku buryo bitoroha ko umuryango ubonera mituweli icyarimwe, bityo hakabaho kubyihorera.”
Yanagarutse ku mpungenge bahura na zo nk’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza. Avuga ko bahendwa n’uburyo bwo kwishyura amakarita n’amafishi kwa muganga, kuko ngo nk’iyo uyitaye usabwa kugura indi. Asaba ko harebwa uburyo byavugururwa.
Uruhare rw’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)
Nubwo ikibazo cyo kutitabira gutanga Ubwisungane mu Kwivuza kigaruka henshi mu karere ka Gatsibo, mu mirenge ubwitabire butandukanira ku mibare bitewe n’uburyo bakiriye ubukangurambaga bw’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Mu murenge wa Rugarama imibare y’abitabira gutanga Ubwisungane mu Kwivuza itangwa n’Ishami rya RSSB, iri kw’ijanisha rya 76 (Mutarama-Gashyantare 2018).
Umukozi wa RSSB ushinzwe igenzura ku kigo Nderabuzima cya Kiziguro na we arabisobanura. Ati “Ubukangurambaga bw’Ikigo cy’ubwiteganyirize bwafashije mu guhindura imyumvire y’abaturage binyujijwe mu bajyanama b’Ubuzima ndetse n’abashinzwe ubuzima rusange bw’abaturage.
Ahanini byicwaga n’imyumvire, ariko uko abaturage bagenda babyumva ubu dufite 73 ku ijana y’ubwitabire bwa Mituweli muri Gashyantare 2018; mu gihe twari kuri 80 ku ijana umwaka wose wa 2017. Dufite icyizere ko uyu mwaka ubwitabire buzakomeza kwiyongera.”
Kantengwa Mary, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, asobanura ingamba bafite mu rwego rwo kuzamura ubwitabire bw’ubwisungane mu kwivuza. Ati “Turi kuri 79,7 ku ijana y’ubwitabire muri uyu mwaka wa 2017-2018, twashyizeho amatsinda abaturage bagenda bishyuriramo buhoro buhoro mu midugudu, ku buryo bitarenze ukwezi kwa Gicurasi buri murenge ugomba kuba wararangije kwishyura umusanzu wa 2018-2019.”
Ikindi ni uko nk’abaturage bakennye mu kubishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, hifashishwa abafatanyabikorwa, baba abakomoka muri Gatsibo batuye ahandi ndetse hagasabwa n’inkunga mu banyamadini.
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gikomeje gushyira imbaraga mu kunoza serivisi giha abanyamuryango bacyo. Mu itangazo ryo kuwa 12 Werurwe 2018, RSSB yerekana uburyo bushya bw’imikorere izorohereza abaturage mu kwivuza bakoresha mituweli. Guhera tariki ya 01 Werurwe 2018 amafishi yasimbuwe n’urupapuro ruzajya rwivurizwaho inshuro imwe gusa, kandi amakarita yari asanzwe agurishwa akazajya atangirwa ubuntu.
