Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona bavuga ko bugarijwe n’urusobe rw’ibibazo ariko inzego zibahagarariye zo zikavuga ko kugira ngo ibyo bibazo bishobore kubonerwa ibisubizo, hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kuri byo hanyuma bigashakirwa igisubizo kirambye.
Ibi byagarutsweho mu mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona byabereye i Kigali ku wa 8 Ugushyingo 2018,
ubwo abagize imiryango ikorera ubuvugizi abafite ubumuga mu Rwanda RUB, RNUD na RNADW bagaragaje ko abafite ubumuga bukomatanyije bafite ibibazo byinshi bibugarije birimo ubukene bwabo n’ubwo mu miryango baturukamo, ubumenyi buke ku buryo bwo guhanahana amakuru (amarenga yo mu biganza,). Bavuga kandi ko bakorerwa ihezwa n’ ihohoterwa, kutiga ndetse n’ibindi.
Uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Musolini Eugene, wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, mu ijambo rye yagaragaje ko umuntu ufite ubumuga adahezwa mu bintu byose cyane ko mu Rwanda nta tegeko rihari ryo guheza abafite ubumuga, kuko bibona mu byiciro byose.
Akomeza avuga ko igikenewe ari ugukora ubushakashatsi bwimbitse bwibanda ku bikenewe, kugira ngo n’ikiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona na bo ibyo bakeneye bigaragazwe, bityo bibone muri gahunda zose z’igihugu.
Yasabye buri wese kubafasha gukangurira ababyeyi n’imiryango kureka guhisha abana n’abandi bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, kuko uwagiye ahagaragara abona uko afashwa.
Depite Musolini asaba kandi abaturage ko babafasha kumenya aho abafite ubumuga bose bari ngo bafashwe, kuko Leta y’u Rwanda yiteguye kuzamura aho no guteza imbere umuntu wese ufite ubumuga.
Anakangurira muri rusange abagaragayeho ibimenyetso by’uburwayi runaka kujya bivuza ku gihe kuko n’uburwayi iyo bumenyekanye hakiri kare bushobora gukira bityo hakirindwa kuba uburwayi bwavamo ubumuga.
Iyizihizwa ry’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona mu Rwanda tariki ya 8 Ugushyingo 2018, wariwabanjirijwe n’inama ya mbere y’inteko rusange y’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, yari igamije gushyiraho Umuryango w’abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona mu Rwanda (ROPDB).
Iyi nama yabaye ku wa 7 Ugushyingo 2018 kugira ngo bishyire hamwe bashobore kuganira ku bibazo bahura na byo hashakwe n’ingamba zo gukora ubuvugizi kugirango ibyo bibazo bibashe kubonerwa ibisubizo.
Furaha Jean Marie watoreye kuyobora Umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona (ROPDB), yavutse atumva ariko nyuma yaje kurwara ari na ho haviriyemo kugira ubumuga bwo kutavuga no kutabona.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona bafite ibibazo byinshi bibugarije. Yagize ati “nk’uko mubibona, abenshi bafite ubumuga bukomatanyije bafite ikibazo cy’ubukene no kutiga ari byo natwe twese turimo.”
Umuryango twashinze ROPDB ufite intego zo gufasha, kurinda no guteza imbere abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona, Kubafasha kwishyira hamwe no guharanira uburenganzira bwabo, kwiteza imbere muri rusange no gufashanya gusohoka mu bwigunge.
Ibikorwa ubu ni ukwigisha abantu bafite ubumuga ku buryo bajya bavugana n’abandi ku buryo buboroheye hakoreshejwe amarenga yo mubiganza (Tactile sign language), kugerageza kumenyekanisha urururimi, kuko bifasha abafite ubumuga bwo kutabona ntibanavuge guhanahana amakuru hagati yabo ndetse n’abagize Umuryango mugari, kandi bifuza ko abana bakiri bato n’urubyiruko babasha kujya kwiga kugira ngo bibafashe kubana n’abandi no kwiteza imbere.
Hakenewe kumenya imibare y’abafite ubumuga bukomatanyije mu Rwanda kuko bituma bakurikiranwa ndetse n’aho batuye mu miryango yabo bibafasha no kumenya uburyo bafashwemo.
Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona wizihizwa tariki ya 27 Kamena buri mwaka ku isi hose, mu Rwanda uyu mwaka bakaba barahisemo kuwizihiza tariki ya 8 Ugushyingo.
Munezero Jeanne d’Arc
