Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ihame ry’uburinganire ryubahirijwe ryazamura itangazamakuru

Abayobozi b'amaradiyo y'abaturage, abanditsi bakuru n'abanyeshuri biga itangazamakuru bakurikirana amasomo y'ikarishyabwenge ku kwinjiza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu itangazamakuru (Ifoto/Panorama)

Kutitinya, kumva ko bashoboye, kudafata utuntu tworoshye no kwigirira icyizere bifasha abagore bari mu itangazamakuru kwisanga mu nkuru zikunze gukorwa n’abagabo.

Ibi byagarutsweho ubwo abayobozi b’abanyamakuru mu maradiyo y’abaturage, bari hamwe n’abanyeshuri biga itangazamakuru muri Kaminuza, mu masomo y’ikarishyabwenge ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzunye mu itangazamakuru no gukora inkuru zicukumbuye.

Ayo masomo yamaze igihe cy’iminsi itatu, abayitabiriye bagaragaza ko mu itangazamakuru hakiri ikibazo cyo kwinjiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mwuga, ndetse n’inkuru zikomeye n’izicukumbuye abagore bazigaragaramo ari bake cyane.

Akarikumutima Regine, Umuyobozi w’Umuryango utegamiye kuri Leta w’abagore bari mu Itangazamakuru (WMP: Women in Media Platform) ari na wo wateguye ayo masomo, asaba abayobozi b’abanyamakuru mu maradiyo y’abaturage no mu itangazamakuru muri rusange guha abanyamakuru uburenganzira bungana.

Agira ati: “Mu itangazamakuru, usanga abagore badakunze guhabwa inshingano nk’iz’abagabo. Haracyari icyuho mu itangazamakuru, kuko inkuru nyinshi zihita usanga badaha ijambo umugore. Iyo urebye usanga mu bitangazamakuru batagira umurongo na politiki y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri gahunda zabyo.”

Akarikumutima akomeza atangaza ko bahisemo kubanza kuganira n’abayobozi b’amaradiyo y’abaturage ndetse n’abanditsi bakuru bayo, kugira ngo barebere hamwe uruhare n’umwanya w’umugore mu itangazamakuru.

Ku bijyanye n’uko abagore badakunze gukora inkuru n’ibiganiro bikomeye ndetse n’inkuru zicukumbuye, agira ati: “Turashaka ko abagore bari mu itangazamakuru bitinyuka. Mu ishuri ntihize abagabo gusa, abagore na bo nibashyire mu bikorwa ibyo bize. Nibo bagomba gufata iya mbere mu kwihesha agaciro.”

Rukundo Pascal, umukozi mu ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), avuga ko ayo masomo yateguwe mu rwego rwo kwibutsa abayobozi b’abanyamakuru ko mu gihe cyo gukora inkuru zaba izisanzwe cyangwa se izicukumbuye, uruhare rw’umugore n’urw’umugabo bigomba kugaragara.

Ati: “Gahunda yacu ni uko hatagomba kugira uhezwa mu itangazamakuru no muri gahunda za Leta. Kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo bifite uruhare runini mu itangazamakuru no mu muryango nyarwanda muri rusange. Tugamije guteza imbere itangazamakuru ry’umwuga, bityo rigire uruhare mu gutuma u Rwanda rwihuta mu iterambere.”

Asaba abahawe amasomo y’ikarishyabwenge ku ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye gushyira mu bikorwa ubumenyi bahashye, bakabusangiza abanyamakuru bayobora.

Mbungiramihigo Peacemaker, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru. Ashima WMP kuba baratekeresha kongerera ubumenyi abayobozi n’abanditsi bakuru b’amaradiyo y’abaturage ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru.

Atangaza ko uyu muryango wavutse ari umusaruro w’inama abanyamakuru bagiye bahabwa nyuma y’amasomo nyongerabumenyi bahawe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Ati: “Bashinze iri huriro kugira ngo bunge ubumwe kandi bafatanye kwiteza imbere mu mwuga wabo. Bibafasha gusangira ubunararibonye mu mwuga wabo. Turabashimira ko bageze ku rwego rw’abafatanyabikorwa b’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, mu kongerera ubumenyi abanyamakuru bari mu mwuga. Turasaba abanyamakuru kurushaho gukunda umwuga wabo no kuwuteza imbere.”

Anavuga ko hari icyuho mu guha abagabo n’abagore ijambo ringana mu biganiro n’inkuru bikorwa. Ariko usanga bibanda ku bagabo gusa nyamara hari ibindi byiciro bitagomba kwirengagizwa birimo abagore, urubyiruko, abakuze n’abandi.

Abanyamakuru n’abanyeshuri babibona bate?  

Umuhire Valentin ni umwanditsi mukuru kuri Radio Huguka, ifite icyicaro mu karere ka Muhanga, mu ntara y’Amajyepfo. Atangaza ko abagore na bo bashoboye ahubwo hari ubumenyi buke mu guha agaciro uburinganire n’ubwuzuzanye mu nkuru zabo.

Agira ati: “Kuba abagore badahabwa umwanya uhagije mu nkuru si ukuvuga ko badashoboye, ahubwo navuga ko ari ubumenyi buke bw’abanayamakuru mu gushyira muri gahunda zabo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Kwicara hamwe tukabiganira niho igisubizo kizava. Tugomba kwibuka ko umugore na we afite ijambo ahubwo ni uko bitahabwaga agaciro. Ikibazo gikomeye ni uko abagore ubwabo na bo bataratinyuka gufata iya mbere ngo bavuge ariko iyo ubakanguye baravuga.”

Rwasa Jérôme ni Umuyobozi wa Radio Isangano ifite icyicaro mu karere ka Karongi, mu ntara y’Iburengerazuba. Ku kibazo cyo kuba abagore batagaragara cyane mu biganiro n’inkuru zikomeye atangaza ko bikwiye kurebwa bihereye mu iremezo ryabyo.

“Umuco wacu ntiwahaye umwanya umwana w’umukobwa. Imitegurire ye niyo ikwiye kubanza gushakirwamo igisubizo. Ahandi ni mu mashuri aho bagomba kurera abana babaha uburenganzira bungana. Mu itangazamakuru na ho dukwiye gufata iya mbere mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu mwuga wacu, tubishyira muri gahunda z’ibikorwa.”

Semutakirwa Shelline ni umunyeshuri mu ishuri ry’itangazamakuru. Avuga ko mu Rwanda abakobwa batinya gukora inkuru n’ibiganiro bikomeye mu gihe ku bindi bitangazamakuru ho bihari.

Agira ati: “Mu Rwanda abagore n’abakobwa baritinya. Hari ibintu babona batakubahuka kandi nanone ntibakunda kuvunika. Na bo babigiramo uruhare.”

N’ubwo na we yiga itangazamakuru avuga ko ubwo azaba yasoje amasomo akajya mu mwuga, atazigera yinjira mu nkuru cyangwa ibiganiro bikomeye, kuko yumva nta muhamagaro abifitemo.

Namahoro Grace na we yiga muri Kaminuza mu ishuri ry’itangazamakuru. Agira ati: “Nta bagore benshi tubona bakora inkuru zicukumbuye ngo batubereye icyitegererezo. Tubabona mu nkuru n’ibiganiro bisanzwe, ku buryo abakobwa bari mu ishuri babona ko aribyo na bo bakora.”

Avuga ko akunda gusoma amakuru no gutara inkuru. Ariko kandi yiyumvamo ko bibaye ngombwa inkuru ikomeye yayikora kuko buri gihe aba ashaka kugerageza icyo yumva cyananiye abandi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission/ Self Regulatory Body), bugaragaza ko abagore bakora inkuru zicukumbuye n’ibiganiro bikomeye bakiri bake cyane. Bugaragaza ariko ko imbogamizi ikomoka cyane ku muco, bituma abagore batinjira cyane mu itangazamakuru ricukumbura.

WMP ni umuryango washinzwe n’abagore bakora mu itangazamakuru, washinzwe ugamije kugabanya icyuho kigaragara mu itangazamakuru, aho abanyamakuru b’abagore badakunze kuritindamo n’abaryize bahitamo kujya kwikorera ibindi.

Ibi byatumye abagore bishyirahamwe kugira ngo bahe ijambo umugore mu biganiro bitangwa, n’ibibazo abagore bahura na byo bigende bikemuka babigizemo uruhare.

Uyu muryango ufite abanyamuryango b’abanyamakuru mirongo itatu. UNESCO ihamya ko izakomeza urugendo n’uyu muryango mu rwego rwo gukomeza kongerera abanyamakuru ubushobozi.

Rwanyange Rene Anthere

Akarikumutima Regine, Umuyobozi w’Umuryango w’abagore bari mu itangazamakuru (WMP) akaba n’umuyobozi w’Ikinyamakuru Angels Ubuto n’Ubukuru (Ifoto/Panorama)

Abayobozi batandukanye bafite bahagarariye ibigo bifite aho bihuriya n’itangazamakuru bashimishijwe n’igikorwa cyateguwe na WMP (Ifoto/Panorama)

Dr Kayumba Christophe, Umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, umwe mu batanze ibiganiro ku kwinjiza ihame ry’uburinganire mu itangazamakuru n’uruhare rwabyo mu iterambere ry’itangazamakuru (Ifoto/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities