Abakozi b’ikigo Yutong Rwanda Ltd barifuriza ishya n’ihirwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu gukomeza kwimakaza ubudasa bumaze kubageza ku musaruro ugaragara babikesheje impanuro ze.
Kajyibwami Vivance umukozi muri Yutong Rwanda ushinzwe ubucuruzi n’amasoko, asobanura ko Yutong Rwanda Ltd ari ikigo cy’abashinwa gifite ishami mu Rwanda, bakora imirimo itandukanye ijyanye no gucuruza imodoka n’ibikoresho byazo (spare parts).
Ishya n’ihirwe kuri Perezida Kagame
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Panorama ku munsi wa nyuma wo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ari na we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu, Kajyibwami yagize ati “Ibyo nishimira ni byinshi kubera ko kuva tukimara kwamamaza umukandida wacu Paul Kagame, njyewe mpagaze hano mushimira ku mpande ebyiri:
Nk’umunyarwanda wishimira Paul Kagame ku byo yatugejejeho nkanahagarara hano nk’umwe mu bahagarariye ikigo cya Yutong Rwanda ltd, Perezida wa Repubulika yakomeje kutubwira ikintu bita ubudasa, hanyuma natwe tubishingiyeho nk’ikigo mvugira nubwo atari njye mukuru wagafashe uyu mwanya; ubudasa yatubwiye bwo kwiteza imbere, bwo guhora dukora cyane natwe ni muri urwo rwego twakoze ubudasa tubona ibyo dukora biratera imbere tubigeraho.
Nyuma y’izo mpamvu twaravuze ngo uyu mukandida turifuza ko yatuyobora mu myaka irindwi iri imbere byaba ngombwa ikaba 14, 21, 28 cyangwa 35 kuko igihe cyose yatuyobora ari ugutera imbere.
Twebwe ubudasa bwacu ni ugucuruza ibintu bijyanye n’ibikoresho by’imodoka, nk’uko yatubwiye ngo tujye tugira umwihariko, twarawukoze nk’uko ahora atugira inama tubona umurimo wacu uragenda neza turavuga tuti ‘uyu mukandida wacu tuzamuhagararaho, dufite umutekano, ibyo dukora biragenda imbere.
Ku bufatanye n’amagaraje yo mu Gatsata, ikigo Yutong Rwanda cyagize uruhare mu gukoresha imodoka zitatse amarangi n’ibirango bya FPR Inkotanyi, mu gihe cyose cyo kwamamaza Paul Kagame.”
Ku munsi wa nyuma bamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, habura umunsi umwe ngo bamutore, mu izina ry’ikigo Yutong Rwanda, Kajyibwami yavuze ko hari icyo basaba Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Icyo twamusaba kandi nta nubwo twakimusaba kuko ahora akibwiriza, umutekano turawufite adutekerereza neza, twifuza yuko yakomeza kuduhamagarira amahanga yose tukaba inshuti, nk’uko nabibabwiye mwumvise n’izina ry’ikigo cyacu cyitwa Yutong Rwanda bivuze ko dufitanye umwihariko n’abashinwa mu mikoranire myiza yagura amarembo, natwe tuzakomeza tumube inyuma, tumuri n’inyuma tuzakomeza tujye inama yaduhaye tuzishyira mu bikorwa kandi ni na byo twifuza.
Icyo tumwifuriza gusa ni uko abaho amahoro n’umuryango we, ibindi byose yatugejejeho ntabwo turi bato bari gito, ineza yatugiriye tuzakomeza tumube inyuma, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo akomeze aturangaze imbere nk’intore iruta izindi zose, Rudasumbwa.
Murengezi Ashirafu, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ikigo Yutong Rwanda, avuga ko ibikorwa bakoze mu kwamamaza Paul Kagame babiteguye kare cyane basiga amarangi banategura amamodoka.
Asobanura serivisi ikigo gitanga agira ati “ubundi harimo ibintu byinshi, harimo Tour du Rwanda, imikino, umuntu wese ufite imodoka cyangwa amagare nabyo turabitaka.”
Abakozi b’ikigo Yutong Rwanda baramenyesha abanyarwanda bose bifuza guteza amarangi ku mamodoka yabo n’izindi serivisi zo gukoresha imodoka ko bahanantuye ibiciro ho 30 ku ijana mu minsi yo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame.
Isura ya Yutong Rwanda ku bayibona
Kinote Chantal, umunyarwandakazi uba i Toronto muri Canada, wari waje kwamamaza no gutorera mu Rwanda, avuga ko yatunguwe no kubona abakozi ba Yutong mu modoka yamamaza FPR Inkotanyi, bakamutwara kandi batari baziranye.
Ati “Byantunguye kuko nabonye imodoka itatse amabara ya FPR ku buryo budasanzwe, nabonaga natakaye kuko ntamenyereye kubera kuba hanze y’igihugu, nta n’impuzamirongo zari zihari (network) ariko mbona barampamagaye turajyana. Byaranshimishije, abanyarwanda dufite umuco mwiza.”
Hakizimana Elias

Kajyibwami, umukozi muri Yutong ari kumwe na Kinote Chantal wishimiye uburyo yakiriwe (Photo/Elias H.)

Kinote yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda (Photo/Elias H.)
