Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikoranabuhanga ritegerejweho byinshi mu kunoza serivisi zihabwa abaturage

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Kaboneka Francis

Nadine Evelyne Umubyeyi 

Ku wa 20 Gahyantare, 2018, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu bufatanye n’izindi nzego bakorana bateguye ikiganiro gisobanura inozwa ry’imitangire ya serivisi. Wari umwanya wo kuganira n’itangazamakuru ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwihutisha serivisi zihabwa abaturage.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, yavuze ku bigiye kwitabwaho. Ati “Ikoranabuhanga rizihutisha serivisi zirebana n’ibyiciro by’ubudehe, kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ndetse rije gufasha inzego z’ubuyobozi zinyuranye mu kwakira, gukurikirana no gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bunoze.”

Umuturage wese ufite indangamuntu ashobora kureba icyiciro cy’ubudehe arimo n’amakuru y’abagize umuryango we. Ashobora no kugira amakuru akosoza binyuze ku biro by’akagari yabaruriwemo, igihe atanyuzwe n’icyiciro cy’ubudehe abaruwemo. Izi serivisi kandi ziri guhurizwa muri sisiteme (system) imwe n’ubuvuzi ngo horoherezwe irangamimerere.

Ntabwoba Murangwa Jules, umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri ‘Rwanda Online’ igenzura serivisi z’IREMBO yamaze impungenge abakizibazaho. Ati “Twashyizeho uburyo budakenera murandasi, umuturage azajya yifashisha gusa telefoni ngendanwa akanda *909# yakirwe amenyekanishe icyo asaba nta n’amafaranga aciwe.”

Hagarutswe no ku bibazo bya murandasi (internet) bigaragara henshi ku mirenge, mu iitangwa rya serivisi z’ibanze. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis yasobanuye ko ahakigaragara ibibazo bya murandasi, abayobozi bafite uburenganzira bwo kwimurira serivisi aho bayibona bityo bagafasha ababagana.

Muri iki kiganiro kandi itangazamakuru ryasabwe umusanzu wo gukora ubukangurambaga mu banyarwanda, mu gutanga ubwisungane mu kwivuza. Kimwe n’undi muturage wese, ubu bukangurambaga buracyenewe ngo hasegasirwe ubuzima.

Kunoza serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ntibizakuraho akazi k’inzego z’ibanze. Ikoranabuhanga rije gufasha cyane mu kwihutisha serivisi zitangwa n’izo nzego, no gufasha umuturage gukurikiranira ibibazo bye mu zindi nzego igihe bitakemuriwe mu nzego z’ibanze.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities