Raoul Nshungu
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere -RGB rugaragaza ko mu bushakashatsi bwakoze mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, harebwa uko abaturage bazi Imitwe ya Politiki n’uko babona uruhare rwayo mu guteza imbere ihame ry’imiyoborere myiza.
Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda yihaye umukoro wo kurushaho kwegera abaturage kugira ngo irusheho gufatanya na bo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu.
Ku wa 9 Gicurasi 2025, hateranye inama Nyunguranabitekerezo ku ruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere mu Rwanda, mu Cyerekezo 2050, yateguwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki -NFPO na RGB, yitabiriwe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abagize Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda uko ari 11.
Muri iyo nama hagrutswe ku bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bukorwa na RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bugaragaza ko abaturage banyuzwe n’uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere y’u Rwanda ku kigero 67.4%.
Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni uko Inkingi y’umutekano nk’imwe mu nkingi z’imiyoborere ikiza ku isonga n’amanota 93,92%. Inkingi yo kubahiriza amategeko ikagira 88.5% na ho iy’Uburenganzira mu bikorwa bya Politiki yagize amanota 88%.
Ishoramari riganisha ku mibereho myiza y’abaturage ni yo nkingi iza ku mwanya wanyuma n’amanota 75,2% ibanzirizwa n’iyo Gutanga serivisi zinoze ni zo ziza inyuma n’amanota 75,7%.
Akarere ka Gicumbi n’amanota 79% ni ko kaza ku Isonga mu kugira abaturage bumva kurusha abandi uruhare rwayo mu guteza imbere ihame ry’imiyoborere myiza, na ho Akarere ka Nyanza kaza ari aka nyuma.
Muri ibi biganiro urwego rw’iguhugu rw’imiyoborere ndetse na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu –MINALOC, basaba abagize imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kwegera abaturage ariko banabigisha uburyo bakwikemurira ibibazo byabo.
Umuvugizi Wungirije wa NFPO, Dr Rutebuka Balinda, avuga ko ubundi umutwe wa Politiki mu nshingano ufite harimo no guteza imbere imiyoborere myiza, ku mukoro bakuye muri ibi biganiro wo kwegera abaturage bakuye muri ibi biganiro.
Agira ati “Dusabwa kwegera abaturage, kuko Umutwe wa Politi ubaho ari uko ufite abayoboke kandi abo bayoboke bava mu baturage. Nk’imitwe ya politiki, dutwaye umukoro wo kurushaho kubegera ari ukubagaragariza gahunda z’Imitwe ya politiki ndetse n’izindi gahunda za Leta tubagaragariza uburyo zose zishyira hamwe kugira ngo zimuteze imbere.”
Usibye uko abaturage babona uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu guteza imbere imiyoborere mu Rwanda, ariko imibare yerekana ko 21,2% by’abaturage batazi ikigendanye n’imikorere yayo.
