Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ingo zigera kuri 72% zimaze kubarurwa mu ibarura rusange rya gatanu

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare gitangaza ko ingo zimaze kubarurwa mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire zigeze ku kigero cya 72%. Ni mu gihe ibikorwa by’iri barura biteganyijwe ko bizarangira mu cyumweru gitaha ku wa 30 Kanama 2022.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abahagarariye abakarani bibarura mu nzego z’ibanze, bavuga ko ubufatanye bw’izi nzego ari kimwe mu biri gufasha iri barura kugenda neza.

Yvan Murenzi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, yavuze ko muri rusange ibikorwa by’ibarura biri kugenda neza ndetse ingo zimaze kubarurwa ubu zirenga 72% y’izigomba kubarurwa zose.

Yagize ati “Turebye intego twari twihaye mu minsi umunani ubu biragenda neza, nyuma yejo ku munsi wa karindwi twari tugeze kuri 72 ku ijana y’ingo zimaze kubarurwa. Ibyo ni ibintu byiza kuko uwo mubare ujya kungana mu turere twose.”

Avuga kandi ko iki kigo gikomeje gukorana n’izindi nzego ngo habarurwe abari mu byiciro by’ihariye nk’abana bashobora kuba baba mu muhanda.

Iribarura rusange ry’abaturage n’imiturire ribaye ku nshuro ya gatanu, iryaherukaga rikaba ryabaye mu 2012. Iri ryo kuri iyi nshuro ryatangiye ku wa 16 Kanama 2022 rikazasozwa ku wa 30 Kanama 2022.

Mu Rwanda hakozwe uduce tw’ibarura 24,339 dukorwamo n’abakarani b’ibarura rusange basaga ibihumbi 28. Iri barura rizatwara ingengo y’imari ya miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibarura Rusange riheruka muri Kanama 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage 10, 537,222 abantu biyongereyeho 2, 6% ugereranyije no mu 2002 aho abari batuye u Rwanda bari 8,128,553.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo mu 2012 ryagaragaje ko kuri kilometero kare imwe hari hatuye abaturage 416, bavuye kuri 321 nk’uko byari byagaragaye mu 2002.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities