Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kagame Yakiriye Abayobozi Bitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Uburezi

Perezida Kagame ubwo yakiraga abo bayobozi.

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, yakiriye bamwe mu bayobozi b’abafatanyabikorwa bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’uburezi igiye kumara iminsi ibiri Ibera i Kigali.

Abo yakiriye ni Prof. Subra Suresh, washinze akanaba Perezida w’Umuryango wita ku Burezi n’Imyigishirize (Global Learning Council) n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo UNITAR, Michelle Gyles-McDonnough.

Kagame kandi yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Villars Institute, Dr. Lee Howell na Dr. Gururaj Deshpande uri mu bashinze Umuryango wa Deshpande Foundation.

Inama bitabiriye irahuza abakora mu rwego rw’uburezi, abayobozi, abashyiraho za Politiki n’abazishyira mu bikorwa, ba rwiyemezamirimo n’abanyeshuri mu nzego zinyuranye.

Bazungurana ibitekerezo ku bisubizo by’ibibazo bihari, kongera kuvugurura imyigire y’ejo hazaza no kureba uko iyo myigire yazamura umusaruro uva mu burezi.

Yateguwe kandi yakirwa k’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ikazaba uburyo bwo kurushaho gukorana hagati y’ibihugu mu nzego zitandukanye.

Insanganyamatsiko y’iyo nama igira iti: “Kongera gutekereza Uburezi no Kwiga bijyanye n’uko isi y’ubu ihindagurika.”

Izafasha mu kugaragaza aho uburezi buhurira no kwimakaza Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), imibereho ya muntu, kubaka ibiramba no guteza imbere ubumenyi butegura neza abakozi bakwiye b’ejo hazaza.

Impuguke mu by’iryo koranabuhanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon Prof. Illah Nourbakhsh, yitezweho kugaragaza uburyo za robo na AI bikomeje guhindura icyerekezo cy’imyigire n’imyigishirize.

Hateganyijwe kandi n’ibindi biganiro bizayoborwa n’Umuyobozi Mukuru wa African Management Institute n’abandi bayobozi, bazaganira ku mpinduka zikenewe mu gutegurira abanyeshuri kuzabasha guhangana ku masoko y’imirimo yo mu mwaka wa 2030 kuzamura…

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities