Paxpress
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Karambo giherereye mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, baravuga ko abaganga bahugira kuri telefone kurusha uko bakwita ku barwayi. Ibi byatumye abarwayi bajya kwivuriza ahandi, bakora ingendo ndende nk’uko Radio Flash FM ibitangaza.
Abarwayi batandukanye binubiraga abaganga b’ikigo nderabuzima cya Karambo batabitaho, bategereza ubakira bagaheba kuko benshi muri bo, baba bahugiye kuri telefoni, aho kugira ngo bakire ababagana.
Mukashyaka Claudine waje kwivuriza kuri icyo kigo, yatangaje ko batakirwa neza uko bikwiye, kuko abakabakiye baba bafite ibyo bahugiyemo. Yagiza ati “Birababaje kandi biteye n’agahinda kubona umuntu yamara amasaha abiri uwakamwakiriye ahugiye kuri telefone. Dukeneye ubuvugizi tukitabwaho.”
Umumotari Iyakaremye Jean de Dieu wo mu kagari ka Kamuhoza mu murenge wa Kanama, ashimangira Mukashyaka Claudine avuga ko kwakirwa mu kigo nderabuzima cya Karambo bitaborohera.
Ati “Rwose abaganga bacu ntabwo batwitaho! Umuntu ava mu rugo arembye, ariko kwakirwa ni ikibazo. Iyo umuntu ageze hano, abaganga baba bahugiye kuri telefone.Turasaba ubuyobozi bwacu ko bwaturengera kuko turababaye! Kuzana umurwayi kuri iki kigonderabuzima ni ukubura uko umuntu yabigenza.”
Bitabaza ivuriro rya Bigogwe
Nk’uko Radio Flash F.M ikomeza ibitangaza, aba baturage bemeza ko bajya kwivuriza mu Karere ka Nyabihu ku kigonderabuzima cya Bigogwe.
Mukashyaka Claudine yakomeje agira ati “Iyo tubonye nta serivisi z’ ubuvuzi tubonye, dutega moto tukajya kwivuriza muri Nyabihu. None se ko ubuzima buruta byose? Iyo batatwitayeho, nta kundi twabigenza”.
Uyu mubyeyi aremeza ko bibagiraho ingaruka zo gutega batabiteguye no gukora urugendo rurerure n’amaguru ku badafite ubushobozi bwo gutega tagisi.
Werabe Félicien w’imyaka 40 ni umuhinzi mworozi mu murenge wa Kanama, na we yashimangiye ko uburyo bwo kwitabara ari ukujya ku ivuriro rya Bigogwe mu karere k’abaturanyi. Yagize ati “Tujya mu kandi Karere kugira ngo tuvurwe. Ubu njye, ngenda n’amaguru kubera ubushobozi ntafite bwo gutega moto”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yemeza ko icyo kibazo bakizi. Yavuze ko ibyo byose biterwa n’ imiyoborere ndetse n’ imicungire mibi yagaragaraga muri icyo kigo. Ati “Tumaze kumenya icyo kibazo, twagishakiye umuti. Turi gushakisha uburyo twasimbuza umuyobozi wacyo Ngirumpatse Fideli tugashyiraho undi. Twizeye rero ko umuyobozi mushya namara kujyaho azagira ibyo ahindura. Ibi rero bizatuma abaturage batongera gusiragizwa kubera serivisi mbi z’ abaganga, kandi twizeye ko uwo muyobozi namara kuboneka azahindura byinshi”.
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima buvuga ko iki kigo gikorwamo n’abakozi basaga 15, kikaba cyakira abarwayi babarirwa hagati ya 60 na 90 ku munsi. Naho ku kwezi cyakira abagore bari hagati ya 60 na 90 bahabyarira. Ni kimwe mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Rubavu kigira umubare munini w’abakigana, kuko giherereye mu gasanteri k’ubucuruzi ka Mahoko.
