Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Kinyinya: Abaturage bifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza

Munezero Jeanne d’Arc

Kuri iki cyumweru taliki ya 26 Ukwakira 2025, Abanyamuryango ba FPR Inkotonyi ndetse n’amwe mu matsinda asanzwe akora imyitozo ngororamubiri mu murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bifurije isabukuru nziza Umukuru w’igihugu, Paul Kagame.

Ni igikorwa cyakozwe gihujwe no gutangiza ku mugaragaro siporo rusange izajya ikorwa buri Cyumweru, mu kagari ka Murama. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bo muri aka kagari haba abakuru n’abato.

Bimwe mu byari bigamijwe muri ibikorwa byakozwe n’aba banyamuryango bafatanyije n’urubyiruko rwo muri uyu murenge, kuko siporo iri mu mihigo y’igihugu kugira ngo buri mu nyarwanda wese arusheho kugira ubuzima buzira umuze. Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Twishimiye intsinzi yawe kandi tukwijeje ubufasha mu kwesa imihigo.”

Nsanzimana Sylvere akaba ari umuyobozi w’umudugudu wa Binunga, ndetse ari n’umuyobozi wa ba mukuru b’imidugudu, igize Akagari ka Murama na we ni umwe mu bitabiriye ibi bikorwa. Avuga ko, iki gikorwa bacyakiriye neza kandi biteguye kujya bayikomeza mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye kandi bazakomeza kubishishikariza abaturage babo kugira ngo birinde irwara zitandura zugarije abanyarwanda.

Kayumba John, Umuyobozi w’Umurwango RPF Inkotanyi mu kagari ka Murama, avuga ko bari bateganyije igikorwa cyo gutangiza siporo mu kagari kabo ariko bihurirana n’uko hashize iminsi mike habaye isabukuru y’Umukuru w’igihugu bahita babihuza kugira ngo babashe no kuyizihiza.

Agira ati “Impamvu twizihije iyi sabukuru y’Umukuru w’igihugu ni ukugira ngo tumwereke urukundo kandi tukaba tumwizeza uruhare rwacu mu kwesa imihigo twahiganye twese nk’abanyarwanda. Ikindi kuba ari umwe muri twe, akaba akunda siporo, akaba ari n’imwe mu mihigo yahize kugeza ku baturage kugira ngo barusheho kugira ubuzima buzira umuze, natwe twifuje kubihuza n’isabukuru ye.”

Akomeza avuga ko iyo Umuyobozi mukuru w’umuryango wa RPF ahize imihigo ku rwego rw’igihugu bagomba kumufasha kuyigeraho, bityo ariyo mpamvu bakoze icyo gikorwa kugira ngo ubuzima bwiza babugire, ariko banishimire iyi sabukuru, aho bagiraga bati “Kurama kwawe ni wo mutuzo wacu”.

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Kinyinya, Mukandengo Claudine, akaba ari na we watangije “Taye irahende”, itsinda rikora siporo.

Na we avuga ko kuba baratangije siporo ku murenge bakaba banayitangije ku kagari, ari iby’agaciro kandi bizafasha buri wese n’umwe utabashaga kugera ku murenge kubera ko habaga ari kure, azabasha kuyikora. Iyi siporo bayise “Taye irahande”.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Itsinda ry’abahanga mu bwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bafatanyije na bagenzi babo bo muri Jamaica  (JDF) mu mirimo  yo gusana ibyangijwe n’ibiza mu...

Amakuru

Serumogo Ally wakiniraga Rayon Sports na Shaban Hussein Tshabalala wakiniraga Musanze FC batangajwe nk’abakinnyi bashya ba El Merriekh FC Bentiu. Bibaye  nyuma y’uko Serumogo...

Ibitekerezo

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities